Culture Site Map

Search By
 
Location :
 

Click on highlighted area of map to view related data on right panel.

Site Name : Paroisse du saint Esprit Save
Place : Southern,GISAGARA,Save,Nyarigina,Rwanda
Site History : Ni paruwasi yubatswe bwa mbere mu Rwanda,ikaba yarubatswe 1900
Site Name : Mont Makwaza
Place : Southern,GISAGARA,Mukindo,Nyabisagara,Makwaza,Rwanda
Site History : Kuri uyu musozi harangwa n'amateka yuko Umwami Ruganzu Ndori yahiciye Umuhinza wamwigometseho wari uhari mbere witwa Nyaruzi Rwarahamanga(Umuhinza).Aha hasigaye hategekwa na Ruganzu Ndori. 
Site Name : Mont Gisunzu
Place : Southern,GISAGARA,Nyanza,Nyaruteja,Akamerwe,Rwanda
Site History : Hagandikaga Ingabo igihe cy'ibitero, hakaba hari inzu yatuwemo n'Abakoroni 
Site Name : Ibisenga bya Rubona
Place : Southern,GISAGARA,Kigembe,Rubona,Rwanda
Site History : Aha har urutare rufite ubwihisho kumusozi aho abakobwa bihishaga igihe babaga baratwaye inda bashaka kwicwa,cyangwa ingabo zikahihisha mugihe cy'urugamba.
Site Name : Ibigabiro bya Rwabugiri
Place : Southern,GISAGARA,Kigembe,Rusagara,Kigarama,Rwanda
Site History : Aha hafite amateka ko Umwami Rwabugiri yari ahafite urugo
Site Name : Urutare rwa Gakoma
Place : Southern,GISAGARA,Mamba,Kabumbwe,Buye,Rwanda
Site History : N'ibitare birebire bikikije Akanyaru, bifite umwiza nyaburanga 
Site Name : Isha
Place : Southern,GISAGARA,Mamba,Mamba,Karama,Rwanda
Site History : Aka gasozi kari ahitegeye hagati mu gishanga cy'Akanyaru ukari hejuru aba areba Uburundi 
Site Name : Ityazo rya Ruganzu
Place : Southern,GISAGARA,Gikonko,Mbogo,Mbogo,Rwanda
Site History : Aha hari ityazo rya Ruganzu yatyazagaho itwaro ze igihe yitegura gutera Ubuhinza Nyaruzi Rwaharamanga mu Mukindo wa Makwaza
Site Name : Igitare cya Nyirabakobwa
Place : Southern,GISAGARA,Gikonko,Cyiri,Curusi,Rwanda
Site History : Ni Urutare runini rufite metero 2
Site Name : Mont Nyarubuye
Place : Southern,GISAGARA,Gikonko,Gasagara,Akarukambira,Rwanda
Site History : Numusozi urimo amabuye menshi
Site Name : Rwabisemanyi
Place : Southern,GISAGARA,Kigembe,Agahabwa,Agahehe,Rwanda
Site History : Nibyuzi bitunganije neza bikba byororerwamo amafi ,hateye neza kandi hafite ubwiza nyaburanga
Site Name : Utwicarabami twa nyaruteja
Place : Southern,GISAGARA,Nyanza,Nyaruteja,Gisunzu,Rwanda
Site History : Aha harangwa n'amateka, aho Umwami w' I Burundi Mutaga Nyabubi yagiraniye amasezerano n'Umwami Mutara II Semugeshi bumvikana ko u Rwanda n'uburundi nta Gihugu kizongera gutera ikindi
Site Name : Inzu ya Rwigemera yo mu wa 1930
Place : Northern,RULINDO,BUYOGA,Mwumba,Mataba,Rwanda
Site History : Inzu yubatswe mu mwaka wa 1930 yahoze ituwemo na Rwigemera wari umuhungu w'Umwami Musinga 
Site Name : Ubuvumo bwa Bushoki/Mukoto
Place : Northern,RULINDO,BUSHOKI,Mukoto,Buvumo,Rwanda
Site History : Ni ubuvumo buvungwa ho kuba umwami yarashatse Kwambuka akarasa umwambi ahagaze ahitwa ku Giko maze Umwambi we uhinguranya Buvumo haboneka inzira maze we N'Ingabo ze babona inzira.
Site Name : Ibuye ririho amashusho yIbirenge byAbantu nibyInyamaswa
Place : Northern,RULINDO,SHYORONGI,Rubona,Gishyita,Rwanda
Site History : Ibuye ririho amashusho harimo iy'ikirenge cy'Umuntu mukuru ishusho, iyakarenge k'umwana, ijanja ry'imbwa n'ikino cy'inka. Bivugwa ko ari ibimenyetso by'aho Umwami Ruganzu yanyuze
Site Name : Ku giko
Place : Northern,RULINDO,BUSHOKI,Giko,Buramira,Rwanda
Site History : Ni ku itongo ry'Umugabo witwaga Magambo.Ibi biti harimo kimwe cy'umuko cyahoze ari kimwe mu bikingi by'amarembo y'Urugo rwe.Iki giti cy'umuko cyamezemo ikindi cy'umuvumu maze birakura biba inganzamarumbo.
Site Name : Ubuvumo bwa Bushoki/Nyirangarama
Place : Northern,RULINDO,BUSHOKI,Nyirangarama,Terambere,Rwanda
Site History : Ni ubuvumo bivugwa ko buhinguka inyuma kurundi ruhande mu karere ka Gakenke.
Site Name : Ikirenge cya Ruganzu
Place : Northern,RULINDO,RUSIGA,Gako,Kabuye,Rwanda
Site History : Ni Ibuye ry'Urutare rishushanyijeho ikirenge bivugwa ko ari icy'Umwami Ruganzu Ndoli.Iri buye ubu rikaba ribarizwa muri Musee iHuye
Site Name : Ku giti cy Imana
Place : Northern,RULINDO,TUMBA,Misezero,Rurambo,Rwanda
Site History : Kivugwaho ko ari icya Ruganzu Ndoli, aha akaba yaraharuhukiye. Iki giti iyo bagikomerekeje amatembabuzi yacyo asa n'amaraso
Site Name : Ibiti by Imana (Imisezero ya Ruhango)
Place : Northern,RULINDO,BUSHOKI,Gasiza,Ruhanga,Rwanda
Site History : Bivugwa ko hashyinguwe umwe mubagore b'Umwami Kigeli Rwabugiri witwaga Muserekande ari nawe bitaga Nyiragahumuza.
Site Name : Ibigabiro cya Mibambwe
Place : Northern,RULINDO,CYINZUZI,Migendezo,Remera,Rwanda
Site History : Bivugwa ko aho iki giti kiri hatuwe n'umwami Mibambwe sekarongoro
Site Name : Ikigabiro cya Forongo
Place : Northern,RULINDO,CYINZUZI,Migendezo,Ngabitsinze,Rwanda
Site History : Uwitwa Forongo yabaye umutware w'Ingabo zatsinze Abanyoro ku mwami Mibambwe sekarongoro Mutabazi.
Site Name : Ngabitsinze
Place : Northern,RULINDO,CYINZUZI,Migendezo,Ngabitsinze,Rwanda
Site History : Ni ahabereye Urugamba hagati y'Abanyarwanda n'Abanyoro ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Aha niho Abanyoro batsindiwe 
Site Name : Inzu ya Chefu Karyabwite
Place : Northern,RULINDO,KINIHIRA,Butunzi,Kinihira,Rwanda
Site History : Ni inzu y'uwari shefu w'Ububeruka witwaga Karyabwite
Site Name : Intebe ya Ruganzu
Place : Northern,RULINDO,KINIHIRA,Marembo,Gatare,Rwanda
Site History : Hari ibuye rishushanyijeho intebe bivungwa ko yari iy'Umwami Ruganzu Ndoli
Site Name : Kinihira
Place : Northern,RULINDO,KINIHIRA,Karegamazi,Buhita,Rwanda
Site History : Habaye ibirindiro bikomeye mu  ruagamba rwo kubohora u Rwanda.Habereye amasezerano y'amahoro hagati na FPR I nkotanyi na Leta yariho,habera n'icyicaro cya zone Tampon muri 1993.
Site Name : Butangampundu
Place : Northern,RULINDO,BUREGA,Butangampundu,Rwanda
Site History : Umusezero wa Gihanga: Umusezero ni ukuvuga aho Umwami yatabarijwe, cyangwa se irimbi rye. Umusezero wa Gihanga uri I Nyamirembe ya Gishubi (Rukoma). Gihanga yaterekererwaga I Buhanga, kuko ari ho imerero ry’ubwami bwe, agaterekererwa n’I Nyamirembe aho, kuko ari ho imva ye iri. Nk’amaturo aturutse I Bwami, akagira Abiru bayahajyana. Mu misezero haba ibimenyetso bigaragaza neza aho Umwami ari, ndetse n’uruhande umutwe we wari werekeje. Ariko rero bikamenywa gusa n’abiru benebyo, naho rubanda rutari muri ubwo bwiru rukahaca rutazi ndetse ko n’icyo kimenyetso gihari, kandi n’uwaba areba icyo kimenyetso, atabwiwe indengero y’ayo marenga yacyo, ntiyamenya ko hari icyo gisobanura. N’umwanya rero w’imva ya Gihanga, Abiru bari bawuzi, kuko ku ngoma zose bicaraga bareba ko ikimenyetso cya mbere gisaza, bagashyiraho ikindi muri uwo mwanya. Cyirima Rugwe bavuga ko yatanze ageze mu zabukuru cyane, ari umusaza rukukuri, agejeje aho kujya arandatwa n’abantu atakibasha kwigenza, abasizi bakamwita Kirandatwa. Umusezero we n’I Butangampundu ho mu Buriza. Umusozi wa Butangampundu watabarizwaho abami bazize igisare, ni ukuvuga abazize uruguma bakomerekejwe ku rugamba cyangwa abazize kwiyahura. Ibi bivugwa ko Rugwe atazize urupfu rwizanye, ntiyazize kandi uruguma, ahubwo yariyahuye. Gukura cyane bigeza aho kudashobora kwihagurutsa byatera umuntu wa kera kwanga guhemuranya, akiyahura ngo aveho, atiyahujwe n’agahinda. Aha Butangampundu niho kandi niho hari umusezero wa Ruganzu Ndori, kuko nawe yatanganye igisage, dore ko yarasiwe umwambi mu Bwishaza awurashwe n’umugabo bita Bitibibisi, bikagorana kuwuhandura. Yaje gutangira ahitwa Rusenge.
Site Name : Cyamutara
Place : Northern,RULINDO,NTARABANA,Kajevuba,Cyamutara,Rwanda
Site History : Iri zina "Cyamutara" ryakomotse ku mwami Mutara I Semugeshi ubwo bajyaga kumushyingura i Rutare bamuvanye ahitwa i Gaseke. Basanze igishanga cyuzuye amazi babura uko bambuka, nuko abari bahetse umugogo (umurambo w'umwami) bigira inama yo gukora urutindo rwo kwambukiraho. Icyo gihe bakoze urutindo rw'ibikangaga, babona uko bambuka. Icyo cyambu bahita bacyitirira Mutara, nk'aho bavuze ko ari icyambu cye, nuko izina "Cyamutara" rifata gutyo. Ubungubu, izina Cyamutara ryahawe agace icyo cyambu cyarimo.
Site Name : Kajevuba
Place : Northern,RULINDO,NTARABANA,Kajevuba,Kazi,Rwanda
Site History : Hari igiti cyitwa Umwifuzo cyatewe n'umwami wambutse bwa mbere Ntarabana ava Gasabo.Bivugwa ko yakihateye kubera ko yari abaze amazi yo kunywa ari nko kuhavuma.
Site Name : Akavure ka Ngiramazi
Place : Northern,RULINDO,MBOGO,Ngiramazi,Gikombe,Rwanda
Site History : Hari ahantu mu rutare hameze nk'akavure,Bivugwa ko ari aho umwami Ruganzu Ndoli yarashe umwambi hagatoboka amazi maze ingabo ze zikanywa.
Site Name : Ku Mashyuza-Nturo
Place : Northern,RULINDO,CYUNGO,Rwili,Nturo,Rwanda
Site History : Hari amashyuza
Site Name : Icumbi rya Shefu Rwigemera
Place : Northern,RULINDO,BUYOGA,Mwumba,Mataba,Rwanda
Site History : Inzu yahoze ari iya Rwigemera wakoze Shefu wa Rukiga
Site Name : Gitwa
Place : Northern,RULINDO,BASE,Cyohoha,Gitwa,Rwanda
Site History : Hacukurwaga ubutare bwacurwagamo amasuka bitaga"Imberuka".
Site Name : Rwiri-Nturo
Place : Northern,RULINDO,CYUNGO,Rwili,Nturo,Rwanda
Site History : Niho habonetsemo igiti cyaramvuwemo ingoma Karinga
Site Name : Igisoro cya Ruganzu
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Rwoga,Kiyanja,Rwanda
Site History : Urutare rushushanijeho amajanja y'imbwa z'umwami Ruganzu ii Ndoli n'ibikoresho by'intambara
Site Name : Ikigabiro cya Rwabugiri
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Kayenzi,Ntungamo,Rwanda
Site History : Igiti cy'ikigabiro kigaragaza aho Umwami Kigeli iv Rwabugiri yanyuze cg yatuye.
Site Name : Kwa Mwungeri wa Nyankaka
Place : Southern,RUHANGO,Kinazi,Gisali,Kaduha,Rwanda
Site History : Kwa Mwungeri wa Nyankaka ni muri Gisari na Kibanda mu murenge wa Kinazi.Mwungeri wa Nyankaka bavuga ko yariumuturage ukennye abandi baganga gutiza imfizi ngo abangurire inka ye.Imana iza kumwibuka yohereza ikimasa kirayingurira mu gicuka zigenda zigwira ziba nyinshi. Biratinda abantu bakibaza uburyo inka ze zima kandi nta mfizi.Abamurwanyaga mamuteza umugore ngo azamubaze ashimitse iby'icyo gikorwa.Aza kumena iryo banga umugore amara amajoro menshi acanga iyo mfizi yazaga nijoro biringira ayivugirije induru,izo nka,abantu n'ibintu byari aho birarigita.Aho birigise havuka ikintu kimeze nk'iriba ryuzuye amazi n'ubu ayo amazi aracyariho.
Site Name : Ku ka Mashira
Place : Southern,RUHANGO,Kinazi,Rubona,Gako,Rwanda
Site History : Ageze muri icyo gice Mashira n'ingabo ze bagize inyota.Nibwo yakubise ikigembe cy'icumu rye mu rutare ako kanya ruvumbukamo isoko y'amazi baranywa.
Site Name : Mu irwaniro
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Nyarurama,Mukoni,Rwanda
Site History : Ahantu hazwi nk'ahabereye amakimbirane hagati y'abagore b'ibikomerezwa b'i Bwami:Nyiraburo,umukobwa w'umwami Kigeli iii Ndabaraza na Nyiraminogo,umuvandimwe we.Ukutumvikana kwabo kwari gishingiye ku mitungo ariko Nyiraburo aratsinda.
Site Name : Ibisumizi bya Ruganzu(Butansinda bwa Kigoma na Muyange
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Rwesero,Bugaramantare,Rwanda
Site History : Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange,bavuye i Rutare gutabariza Umwami Ruganzu ii Ndoli,Umutwe w'ingabo ibisumizi bemeranijwe kwiyahura nk'uko umunyanzoga we Rusenge yari amaze kubikora acyumva ko umwami Ruganzu yatanze.
Site Name : Ikimana
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Nyakabungo,Byimana,Rwanda
Site History : Igiti cyatewe hejuru y'umusezero w'umwami Kigeli iv Rwabugiri.
Site Name : Ikivumu
Place : Southern,RUHANGO,Kinazi,Kinazi,Nyabinyenga,Rwanda
Site History : Umuvumu w'inganzamarumbo uzwi ko ari uwa Shumbusho;Umuhungu we Mugugu n'abo mu muryango wabo wose bashyinguwe ari ivu munsi y'icyo giti cyo mu bulima.
Site Name : Urutare rwa Kamegeri
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Rwoga,Kabambati,Rwanda
Site History : Urutare rwibukirwaho umutware Kamegeri ku ngoma y'umwami Mibambwe ii Sekarongoro ii Gisanura.Uyu Kamegiri yarutwikiweho amaze kurucaniriza rugatuma nyuma yo guha umwami igitekerezo ko rwatwikirwaho umugoma/1600-16421
Site Name : Ibitare bya Mashyiga
Place : Southern,KAMONYI,Karama,Bitare,Kokobe,Rwanda
Site History : Ibitare bitangaje (biteye amabegeza)
Site Name : Ikirugu
Place : Southern,RUHANGO,Bweramana,Buhanda,Gikarabiro,Rwanda
Site History : Urutare rwafashaga amatungo kugama izuba n'imvura
Site Name : Gitwe
Place : Southern,RUHANGO,Bweramana,Buhanda,Kavumu,Rwanda
Site History : Umusozi wavumwe n'umwami awita Kidaturwa igihe yari ananiwe awuzamuka yabuze aho yikinga imbura n'izuba.
Site Name : Ku Kirenge cya Raganzu
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Kayenzi,Kirwa,Rwanda
Site History : Urutare ruriho ibimenyetso bishushanijeho byerekana aho Umwami Ruganzu yanyuze
Site Name : Umwari wa Musamo
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Musamo,Mwali,Rwanda
Site History : Urutare rufite ishusho y'umuntu w'umukobwa.Rwavutse mu Murenge wa Ruhango,Akagali la Musamo nyuma y'uko harigitiye umwami iwabo bari bagiye gishyingira ku ngoma y'umuhinza Mashira.Guhera ubwo hacibwa itaka mu Rwanda ko nta mubyeyi ugomba guherekeza umukobwa we agiye kurongorwa n'umugabo wamusabye.
Site Name : Amasangano ya Mwogo, Mbirurume na Kiryango
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Bihembe,Bihembe,Rwanda
Site History : Muri aya masangano ya Mwogo,Mbirurumwe na Kiryango niho hatangirira kuvuka Umugenzi wa Nyabarongo.
Site Name : Umusozi wa Kanyarira
Place : Southern,RUHANGO,Byimana,Nyakabuye,Nyarutovu,Rwanda
Site History :  Habera isengesho yo kwiyiriza (ibyo bita ubutayu).Hari kandi amazi ava mu rutare biri muri uwo musozi ngo akiza irdwara.
Site Name : Kwa Yezu Nyirimpuhwe
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Munini,Kibingo,Rwanda
Site History : Habera isengesho n'ibitangaza byo gukizwa indwara.Isengesho riba buri cyumweru cyambere cy'ukwezi.
Site Name : Intango ya Rwabugiri
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Bihembe,Bihembe,Rwanda
Site History : Iyo ntango yari iherereye mu murenge wa Kabagali isa n'aho itakiriho yari ibangikanye n'igiti cy'ikigabiro iruhande rwacyo.Iyo ntango bivugwa ko ari iyo Rwabugiri yakoreyeho imihango gakondo yo kuruguza no guterekera agiye kugaba ibitero byo kwagura igihungu hanyuma ikahaguma igihe kirekire.
Site Name : Ku rutare rwingoma
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Kareba,Kavumu,Rwanda
Site History : Urutare rwavugirirzwagaho  ingoma yahamagarizaga abantu kujya ku murimo.
Site Name : Ku Mana yirarire
Place : Southern,RUHANGO,Kinazi,Burima,Mirambi,Rwanda
Site History : Igiti kinini cyakorerwagaho imihango yo guterekera abantu basaba urubyaro n'ubutunzi.
Site Name : Amasenga y''impyisi
Place : Southern,RUHANGO,Kinihira,Gitinda,Kabasanzu,Rwanda
Site History : Aya masenga ari mu ishyamba rya Nyirakinihira hakaba harabagamo impyisi nyinshi ariko ubu zikaba zitakirimo ahubwo iyo myobo zabagamo niyo yahindutse ahantu nyaburanga mu Kagali ka Gitinda,mu Karere ka Kinihira.
Site Name : Umugina wimvuzo
Place : Southern,RUHANGO,Byimana,Ntenyo,Ntenyo,Rwanda
Site History : Ahantu hamenywaga ibivuzo n'imbetezi by'umuherwe(Umukire cyane)Uzwi mu mateka y'u Rwanda rwa mbere y'ubukoloni witwaga Mirenge ku Ntenyo.Ibyo bivuze kubera kuba byinshi byakoze ikintu kimeze nk'icukiro cg Umugina
Site Name : Urutare rwa Rukomo ii(nyakibundira)
Place : Eastern,NYAGATARE,RUKOMO,Rukomo Ii,Rebero,Rwanda
Site History : Ni ibuye ryiza rishashe rinini,aho inkoko zakundaga koteri izuba.
Site Name : Urutare rwa Shereka
Place : Eastern,NYAGATARE,RUKOMO,Nyakagarama,Akamashereka,Rwanda
Site History : Ni urutare runini rushashe,rufite ahantu hashobora kureka amazi,rwenda kungana na 30are.
Site Name : Indake yakoreshejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME
Place : Eastern,NYAGATARE,TABAGWE,Gishuro,Kayanja,Rwanda
Site History : Mu ntambara yo kubohora igihugu yatangiye kuwa 1/1/1990,Perezida wa Repubulika y'U Rwanda wari umugaba w'ingabo za RFP icyo gihe yakoreshejeiyo ndaki.
Site Name : Ubuvumo
Place : Eastern,NYAGATARE,KIYOMBE,Tovu,Gashuro,Rwanda
Site History : Ni ubuvumo bivuga ko habaye abantu babyukaga bagakubura ubundi bakabura.Ikindi ni uko babonaga barara bacanye.
Site Name : Nyabwishongwezi
Place : Eastern,NYAGATARE,MATIMBA,Kanyonza,Nyampeke,Rwanda
Site History : -Gukunda igihugu -Kwitangira igihugu -Ubutwari
Site Name : Mu bitabo bya Gahaya
Place : Eastern,NYAGATARE,MUKAMA,Bufunda,Bitabo,Rwanda
Site History : Ibyena,amariba yashoragamo inka ze,amazi ahiye yashorwagamo inka ze.
Site Name : Ku cya Rudahigwa
Place : Eastern,NYAGATARE,NYAGATARE,Nsheke,Nsheke,Rwanda
Site History : Hari inzu yasambutseho amabati aho umwami MUTARA III RUGAHIGWA yajyaga aza bakamumurikira inka z'inyambo bakavuga n'amazina yazo.Ikindi kandi hari nutuzu bahunikagamo ubwatsi bw'inka kugira ngo zizaburye mu gihe cy'icyanda.
Site Name : Mimuri
Place : Eastern,NYAGATARE,MIMURI,Rugari,Rebero,Rwanda
Site History :  Mimuri nk'ahantu ndangamurage ni ingando yaciwe n'Intwari, Umwami Mutara III Rudahigwa mu ntangiro ya za 1950. Igizwe n'amazu atanu ari hamwe yubakishijwe amabati y'ibyuma hasi no hejuru.
Site Name : Site yahabereye amabonekera ya bikira Mariya
Place : Southern,NYARUGURU,Kibeho,Kibeho,Agateko,Rwanda
Site History : Kuwa 28 Ugushyingo 1988,mu ishuri ryisumbuye ry'abakobwa ry'ikibeho habereye ibintu bidasazwe ubwo hari mu ma saha ya nyuma saa sita abana barangiye gufungura ariko bakiri hamwe mu cyumba cy'imafunguro. Umukobwa witwa Alphonsine Mumureke wari ageze mu kigero cy'imyaka cumi n'itandatu yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti"Mwana wanjye "Ubwo nawe ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasazwe mu kirongozi maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere. Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w'ubururu mu mutwe .Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza ariko intoki zireba hejuru.Nta nkweto yari yambaye Alphonsine amubazanya igihunga agira ati<<Urinde?>>Uwo mugore aramusubiza bwangu avuga ati''Ndi Nyina wa Jambo''Alphonsine ahagarara yemye nk'ufashwe n'umuriro w'amashanyarazi agumya kwitegereza uwo mugore,ariko kandi akanibaza uburyo"Nyina wa Jambo"yaje mu kirongozi cy'ishuri ryabo.
Site Name : Ibigabiro bya Rwabugiri
Place : Southern,NYARUGURU,Munini,Ngeri,Akagera,Rwanda
Site History : Hari hatuye umwami Rwabugiri hakaba ubu hari ibiti by'imivumu aho yaratuye nikibuye bita I Ngoma.
Site Name : Ikibuye cya Shari
Place : Southern,NYARUGURU,Ngera,Nyamirama,Nyamirama,Rwanda
Site History : Ibuye rya Shali rizwi mu mateka rihereye mu karere ka Nyaruguru,mu murenge wa Ngera,aho aka karere gahanira imbibi n'akarere ka Huye,ni ku muhanda wa Butare Kanyaru werekeza i Burundi,Iri buye rinini rivugako kuba rifite inkomoko zitandukanye ariko iz'ingenzi muri zo zikaba zishingiyeku mateka y'umwami Ruganzu ii Ndoli wayoboye u Rwanda kuva mu 1510 kugeza 1545. Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy'Umwami Ruganzu Ndoli,ubwo yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda arunisha i Burundi,abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumutwanya .bamwoherereza uruziramire (inzoka )runini ngo rumubuze gukomeza . Ruganzu wa ngo ntiyegeze atinya nta gato urwo uruziramire,mu gihe bose bari bahunze yafashe ibuye rinini antera mu kanwa karwo.maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.
Site Name : Myotsi
Place : Southern,NYARUGURU,Nyagisozi,Mwoya,Nkomero,Rwanda
Site History : Aho bajyaga barohera abakobwa batwaye inda zindaro.
Site Name : Amakera
Place : Southern,NYARUGURU,Cyahinda,Cyahinda,Kinyaga,Rwanda
Site History : Amazi y'amakera aho bashoraga inka.
Site Name : Ivubiro rya Huro
Place : Northern,GAKENKE,Muhondo,Huro,Huro,Rwanda
Site History : Hari akabindi gatabye mu butaka(ivubiro)kifashishwaga mu kumenya ibihe by'imvura n'izuba bigafasha mu ihinga ahayinga mu w'1700.Aho mu Bumbogo bwa Musana niho hategurirwaga iby'Umuganura.
Site Name : Huro
Place : Northern,GAKENKE,Muhondo,Huro,Huro,Rwanda
Site History : Hitirirwa Insigamigani:"Ihuriro ni Ihuro"   Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Huro uherereye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muhondo, akagali ka Huro, umudugudu wa Rubona, ni ahahoze hitwa u Bumbogo, utungurwa no kuhasanga ikimenyetso kidasanzwe, kigizwe n’akabindi karimo amazi gatabye mu butaka. Iyi Huro wari umurwa w’abaganuza b’ibwami n’abiru bo kwa Musana. Ni hafi y’indi misozi izwi cyane mu mateka nka Mbirima na Matovu ahatuye umwami Mibambwe Gisanura, ndetse n’umusozi wa Buzinganjwiri. Aha kuri uyu musozi kandi niho havuye insigamigani ikunze kuvugwa ngo “I huriro ni I Huro”, umugani baca ubundi iyo bacanirana amarenga y’inama yanogejwe. Ku baba batazi aho iyi nsigamigani yakomotse, yaturutse ku nama umugabo Muberamfura w’I Kigese na Mibirizi yagiriye inshuti ze Rugango na Murego, aha hari ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Huro kandi hanakomotse indi nsigamigani yitwa “Utabusya abwita Ubumera”, yakomotse ku kuba aha harahurizwaga imyaka myinshi n’amaturo ategereje koherezwa I Bwami. Abaganuza b’I Bwami batangiye kubaho ubwo Ruganzu yavaga I Karagwe. Yaje agerageza kwigarurira uduce tumwe na tumwe turimo nk’Uburiza. Icyo gihe I Huro ho hitwaga Ubusarasi hataraba Ubumbogo. Ubwo umwami wategekaga Ubusarasi bararwana amutsinze aherako amwemerera ko ari we uba umuganuza w’I Bwami. Abatware b’Ubusarasi nabo bagiraga amazina yabo y’ubwami ariyo Mumbogo, wakurikirwaga na Musana, nawe akurikirwa na Nyamurashi. Ayo mazina yagendaga akurikirana nk’amazina y’abami. Abo nibo babaga bakuriye imihango y’umuganura. Ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, aha haretse kwitwa Ubusarasi, hitwa Ubumbogo. Umuganuza wa nyuma yitwaga Nyamurasa, yapfuye mu myaka ya za 1980. Ku ngoma ya Rudahigwa, abaganuza bari bagikora imihango yabo. Ubumbogo bwafataga amakomini ya cyera ya Shyorongi, Tare, Rushashi na Mugambazi; bwagarukiraga ku Giti cy’Inyoni, bukazamuka impinga ya Shyorongi kugera mu Gakenke ariko utarenze ahitwa Rushashi. Umutware wa nyuma wategetse Ubumbogo yitwaga Rwampungu, akaba yari atuye ku Rushashi ahabaga Chefferie. Huro haberaga imihango y’umuganura, ku muganuza witwaga Nyamurasa. Ni we wari umuganuza. Imvura yaragwaga igahanguka, umwami akabwira wa muganuza ati uzafate ikintu iki n’iki ugishyire abavubyi. Abavubyi babaga mu Murera kwa Nyamikenke ni we wategekaga abandi bavubyi. Habagaho ukwezi kwitwa Nyakanga yanga amabuguma, noneho kugirango imvura izagwe umuganuza agafata inka akayishyira abavubyi, agatwara n’igiseke cy’uburo. Abavubyi rero bakamubwira bati ugende ubwire umwami uti imvura izagwa; Muri Nzeri imvura ikagwa. Noneho wa Mugabo uganuza agahinga, akabwira abantu bagahinga, bakamuha amasuka 2, imwe akayikwikirira umugore utari uwe, indi akayikwikirira umugabo. Akababwira ati ngaho nimuhinge. Bakabanza bakabiba uburo, bagahinga ibishyimbo, bakabiba amasaka mu mukuka hano kuri Nyabarongo. Byamara kwera bagahura uburo, bakabusekura, bakabushyira mu nkangara, bagatonda umurongo babijyanye ibwami. Ingoma zikajya imbere n’izindi zikajya inyuma zigenda zivuga, aho bageze bakabacumbikira, bati ibi ni ibigiye ibwami. Bwacya bakongera bakagenda, bagera ibwami ingoma zikavuga bakabakira bakabaha inzoga bakanywa. Bajya gutaha umwami akabaha amasuka 2 ati nimugende muhinge. Bikagenda gutyo. Ibi byakorwaga mu kwezi kwa Mutarama. Kera niyo umwana yahingaga amasaka yaragendaga akaganuza umubyeyi we, nawe akamubwira ati nuko uzagende uhinge weze. Mubo umuganuza yajyanaga nabo habagamo abiru b’abambogo. Bagarukaga ingoma zivuga inzira yose, baganuzaga umwami buri gihe uko imyaka yeze. I Mbirima n’I Huro havaga ibiseke by’uburo, ndetse n’ibishyimbo byo mu kwezi kwa cyenda. Mu Murera naho bajyanaga amashaza n’ibishyimbo kuko ari byo bahingaga. Kuvuba byarangiranye na Musinga kuko Rudahigwa ntabyo yakoresheje. Mwamenya ariko ko Umwami ari we wari umuvubyi Mukuru. Igisigo cyo ku ngoma ya Gahindiro kibisobanura neza. Umwami w’u Rwanda ni we Muvubyi Mukuru! Na kera hose ni we Rubanda bategerezagaho akamaro ko guca amapfa mu gihugu. Bavugaga ko igihugu kidafite umwami kigomba guteramo amapfa. Ndetse hateraga inzara ugasanga bajujura hirya ngo “Mbese uyu Mwami we aribwira iki? Mbese yabuze abamubwira insinzi yabyo? Dufite igisigo cyo ku ngoma ya Gahindiro cyitwa “Urugumye Urukanga Umwami”. Ubwo Yuhi Gahindiro yimye hateye amapfa akomeye cyane, akurikirwa n’inzara y’icyorezo yitwa Rukungugu. Ubwo Yuhi IV Gahindiro yari akiri umwana akambakamba, igihugu gitegeka nyina. Kuko rero yari yarwaniye ingoma ibyo ntibyajyaga kubura amakenga ya Rubanda, y’uko Umwami yari uwo batsinze! Ariko rero amaherezo imvura irahanguka. Umusizi rero witwaga Musare atura icyo gisigo cyo gukura ubwatsi, kuko umwami abahaye imvura. Akakivuga ati: “Nta wundi wakadukuriye imvura kure Atari uwarazwe ingoma n’inganji! Urya munsi weretse Rubanda ubwami warazwe Mwami ubuze ubwanza, gica urayamuruye mu Rwanda Icyokere kibi kitwokeje umubiri ukagihoza Muhoza wa twese ishimwe nzariguhaya! Gacabworo, imvura wayirariye rubunda, Kirabya bayicira imoko ku ijuru; Bawuzibya amabere umuvumbi Kivomo cya Gahenda ukawuzibura! Uyigirira ubwira n’umwete uyifitiye, Mutwe utwambariye ishyira, Iyo inkuba yatawe urayihabuye! Bwenge urusha abandi Imvura wayikurikiye ubutayisiga Uti: ‘Nimuhumure Rubanda! Mbahaye uw’ejo ngacyura imvura Cyirima akadukanda uwo muruho’. Wowe mu kuguha yagukuriye inyuma Rugira rw’I Ruganda rwa Ruganzu tniyagusangiza! Mu kuguha ingoma igukiza ibigereke Ikugira umwami wenyine, Irakwita izina Bwami ntiryakuka!” Ayo ni amabango amwe avuye muri icyo gisigo, yerekana ko Umwami ari we Muvubyi abandi bagenderaho. Uretse abavubyi, hari n’abavumyi bavumaga ibyonona imyaka nk’inzige, inyoni n’ibindi. Hatangwaga ikoro ry ‘umuvumyi; hakaba n’isororo ry’umuvubyi. Imitwe ya Gihanga: Ingabo za Gihanga zitwaga Gakondo. Umutware wazo yari Rutsobe rwa Gihanga. Gakondo ni ukuvuga “ikintu cya Kamere” gishinze umuzi mu rugo rwa nyiracyo. N’abatware ba Gakondo bagomba iteka gusimburana mu nzu ya Rutsobe. Abatware bazo kandi na bo bafite icyubahiro cy’ubwami bw’umuhango; bakuranwaga kuri aya mazina y’ubwami: Nyaruhungura, Nyunga, Birege, na Rubango. Ingabe yabo yitwa Rwamo n’iyayo kiruhura. Umurwa wabo ni Kinyambi muri orivinsi ya Rukoma. Gakondo niyo ibazwa Umuganura, abahinzi bawo nabo bakagira Ubwami bw’umuhango, bakagira aya mazina bakuranwagaho y’ubwami: Nyamurasa, Musana na Mumbogo; ingabe yabo ikaba Kalihejuru n’iyayo Busoro; umurwa wabo ukaba Huro muri provinsi ya Bumbogo. Abanyambuto y’umuganura bakaba ukwabo nabo, umutegeka wabo iteka akitwa Myaka. Yasarura agahunika kw aba Musana; nabo bakayishyikiriza umutware wa Gakondo, igihe cyabyo kigeze. Ivubiro rya Huro, aka ni akabindi kamaze imyaka irenga magana 300 gatabye ku musozi wa Huro. Benshi bakunze kwumva insigamugani ivuga ngo “ I huriro ni Huro” bakibaza aho byakomotse. Bamwe muri bano basaza bemeza ko iyisigamugani yakomotse ku bw’abami kuko ariho bahapangiraga urugamba batera bakanesha, bakigarurira ibindi bihugu ikindi ngo  i Huro niho umwami yahuriraga n’abagaba be bagategura intambara.   Yohani Twagirijwe ni umusaza wavutse 1930, akaba atuye mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Muhondo,  avuga ko umusozi wa Huro ariwo murwa mukuru abami b’u Rwanda bari barafashe kuko wariho abaganuza hamwe  n’abiru b’ingoma bo kwa Musana. Umusaza Twagirijwe yohani avuga kandi ko kuba iyi misozi ifite amateka yihariye ngo biterwa n’uko abami batandukanye bavukiye I Mbirima na Matovu  ati“ havukiye Kigeli Rwabugiri, havukiye se Mutara Rwogera, havukiye  Yuhi Gahindiro, havukiye Mibambwe havukiye na se Yuhi. Agasozi ka Buzinganjwiri kari hafi y'aho umwami MIBAMBWE Sentabyo yari atuye i MBIRIMA na MAtOVU mu murenge wa COKO. Umusaza Twagirijwe akomeza avuga ko uko abami bu Rwanda bashakaga gutera bateraniraga I Huro. Ati “ umwani Ruganzu Ndori wa Ndahiro ajya kwica Nsiburanyiye Bunga bateraniye hano I Huro. Kuba aya mateka akomeye yarabereye ku musozi wa Huro ndetse hakiyongeraho ko ari umusozi wakusanyirizwagaho umuganura washyirwaga umwami, ibi byatumye uyu musozi wavuyeho isingamugani ngo “ Ihuriro ni Huro”. Twagirijwe akomeza avuga ko mbere umwami w’u Rwanda atashoboraga kwambuka umugezi wa Nyabarongo ngo abe yaja hirya yaho kuko hari mu gihugu cy’Ubugesera hategekwa n’umwami Nsoro naho ahandi hari igihugu cy’Igisaka cyayoborwaga n’umwami Kimenyi. Twagirijwe yemeza ko mu Karere ka Gakenke hari amateka akomeye k’u Rwanda kuko havukiye abami b’u Rwanda barenga batanu. Mudahinyuka Paulin, ufite imyaka 67 avuga ko Ivubiro rya Huro riherereye mu Murenge wa Muhondo, iri vubiro rikaba ryarafashaga abanyarwanda b’icyo gihe bari bazi gupima imvura n’ikirere aribyo twagereranya n’iteganyagihe rya none. Bavuga ko iri vubiro  rya Huro rimaze imyaka irenga magana 300 kuko ryashinzweho 1700,  aka gahuru gakikije aka kabindi nako kakaba kamaze imyaka irenga 300 kameze uko kameze ubu. Ahitwaga Huro kungoma yacyami kurubu nimu Kagari ka Huro mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.   Minyaruko ya Nyamikenke, umuvubyi w’I Busigi, yabaye umutasi wa Ndahiro II Cyamatare.
Site Name : Ku kirenge cya Ruganzu
Place : Northern,GAKENKE,Muhondo,Busake,Kibirizi,Rwanda
Site History : Hahoze ikirenge gishushanyije mu rutare (Cya Ruganzu)cyavanweho ubwo bakoraga umuganda Kigali-Musanze,nyuma ngo kiza gutwarwa n'umupadiri ukomoka Rulindo.
Site Name : Umusozi wa Kabuye
Place : Northern,GAKENKE,Kamubuga,Kidomo,Kintobo,Rwanda
Site History : -Umusozi mwiza ufite ubutumburuke burebure. -Iriba ryakamye riri hejuru mu mpinga y'umusozi bita irya NYIRARUCYABA n'Iriba rya Ruganzu. -Ubuvumo Bunini bita"inzu y'umwami"
Site Name : Burama
Place : Northern,GAKENKE,Mugunga,Gahinga,Giheta,Rwanda
Site History : -Hakorerwaga ingoma n'uwitwa RUVOGA zajyanwaga kuvuzwa ibwami.
Site Name : Masangano
Place : Northern,GAKENKE,Mugunga,Mutego,Rutaraga,Rwanda
Site History : Ni ahantu habereye ijisho hahurira Nyabarongo na Mukungwa:Ihuriro ry'Intara y'amajyepfo,Uburengerazuba n'Amajyaruguru. Aha hakorewe ubushakashatsi bwinshi ku bisigaratongo (Archaeological research)
Site Name : Gatonde/Bukonya
Place : Northern,GAKENKE,Mugunga,Rutabo,Gatonde,Rwanda
Site History : Bukonya (Ruhengeri)Abami baho bari Abakunda.Ingoma y'ubwami yari Rubuga na Ruvugamahame;umurwa wabo aho wari uri ubu ni ahahoze komini Gatonde.
Site Name : Mbirima na Matovu
Place : Northern,GAKENKE,Coko,Mbirima,Matovu,Rwanda
Site History : Hari hatuye Umwami MIBAMBWE SENTABYO,hakaba hakaba harangwa n'ibihondohondo n'ibindi.Hari agasozi kitwa ku "NTEBE Y'INGOMA Y'UMWAMI".Akaba ari we nyina wa Rwabugiri yari natuye i Mbirima na Matovu.
Site Name : Kirumba cya Rwahi
Place : Northern,GAKENKE,Coko,Kiruku,Buhuri,Rwanda
Site History : Habaga ibinyogote byinshi,ndetse hari n'ubuvumo bunini cyane bacanamo umwotsi ntube wahinguka hejuru,ahubwo ukaba watuguka i GATAGARA ho mu murenge wa RULI.
Site Name : Kajwi
Place : Northern,GAKENKE,Nemba,Gisozi,Mushubi,Rwanda
Site History : Hiciwe BASEBYA ba Nyirantwari. Hari ibisigazwa by'ikivumu babambyeho uwo Basebya
Site Name : Ibuye rya Bagenge
Place : Northern,GAKENKE,Gakenke,Rusagara,Umujyi Wa Gakenke,Rwanda
Site History : Inkuru zivuga ko ari buye ryagendaga rikubita,ryica icyo rihuye na cyo cyose,amatungo n'abantu.Umwamii Ruganzu ii Ndoli ahuriye na cyo mu Gakenke ahita ariha itegeko ryo guhagarara ako kanya.Riherereye mu mujyi wa Gakenke kuri 62km uvuye i Kigali na 31km uvuye Musanze,iburyo bw'agahanda kagana ku bitaro bya Nemba.
Site Name : Umwuko wa NYIRANSIBURA
Place : Northern,GAKENKE,Gakenke,Nganzo,Muyira,Rwanda
Site History : Rwari urutare rukoze nk'umwuko ari mu isafuriya irimo umutsima.
Site Name : Nganzo
Place : Northern,GAKENKE,Gakenke,Nganzo,Gahondo,Rwanda
Site History : Hahoze ishuri Kagame Alexis yizeko mu 1930(???)
Site Name : Kanyansyo
Place : Northern,GAKENKE,Nemba,Gahinga,Bitare,Rwanda
Site History : Iriba ry'amazi bavuga ko ryabyawe n'umwambi Ruganzu yaharashe.
Site Name : Buzingajwiri
Place : Northern,GAKENKE,Coko,Mbirima,Matovu,Rwanda
Site History : Harangwa n'ubutumburuke buboneye ijisho bwitegeye Kigali n,ahandi.
Site Name : Umusozi wa Ndusu
Place : Northern,GAKENKE,Muzo,Mwiyando,Kagano,Rwanda
Site History : Iyo uhagaze witegere amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa,ukabona mu rugabano rw'Uturere twa Muhanga,Ngororero,Nyabihu na Gakenke/Ngo kirazira ko hanyura abantu bavukana ari inkurikirane.
Site Name : Urutare rwisuka
Place : Northern,GAKENKE,Muhondo,Bwenda,Gahama,Rwanda
Site History : Urutare bavuga ko rwahagitswe na Ruganzu ubwo yari ageze mu Bumbogo.
Site Name : Umurwa wa BIKIRA MARIYA, Umubyeyi w’Abakene (Cité de Vierge Marie)
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Congo-nil,Nduba,Rwanda
Site History : Ni Agace Kiriziya yatunganije bivuye ku gitekerezo cya Mgr Bigirumwami, akubutse mu Bubirigi mu mwaka wa 1952, aho Bikira Mariya yari amze iminsi abonekeye BANNEUX Dioseze ya Liege. Yakoze Photocopie y’ibyabereye I Banneux, maze muri Dioseze ye asanga biberanye na Congo Nil, kubera ubwiza bwaho. Ubu harasurwa cyane
Site Name : Akabira kabi ka Syiki
Place : Western,RUTSIRO,Musasa,Murambi,Nyamasheke,Rwanda
Site History : Ni urutare aho bivugwa ko Umushi Katabirora ka Kamirongoso wari wateye u Rwanda nyuma akahicirwa n’Umwami Ruganzu. Aha ku Kabira kabi ka Syiki, niho Umwami Ruganzu Ndori yatsinze umushi witwaga Katabirora ka Kaborogoto. Haherereye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Musasa, akarere ka Rutsiro, intara y’Uburengerazuba.
Site Name : Ku Kibuguzo Busuku
Place : Western,RUTSIRO,Nyabirasi,Busuku,Busuku,Rwanda
Site History : Ni urutare rugaragaza ibimenyetso by’uko hakinirwaga igisoro bikaba bivugwa ko ari icya Ruganzu Ndori
Site Name : Ku kibuguzo cya Matyazo
Place : Western,RUTSIRO,Ruhango,Rundoyi,Gakararanka,Rwanda
Site History : Ni urutare rugaragaza ibimenyetso by’uko hakinirwaga igisoro bikaba bivugwa ko ari icya Ruganzu Ndori
Site Name : Ku Musaho
Place : Western,RUTSIRO,Mushubati,Sure,Rwanda
Site History : Ku Musaho cyangwa se Rwintare, ni umwaro warohamiyemo ubwato buvugwa ko ari ubw’abadage barwanishije mu Ntambara ya mbere y’Isi yose
Site Name : Urutare rw’Abakobwa
Place : Western,RUTSIRO,Mukura,Mwendo,Nyove,Rwanda
Site History : Urutare runini rwakoreshwaga mu guhanisha igihano cy’urupfu abakobwa babaga batwaye inda z’indaro
Site Name : Ikirenge cya Ruganzu
Place : Western,RUTSIRO,Mukura,Kageyo,Bitura,Rwanda
Site History : Ibuye rigaragaza ko umwami Ruganzu yageze muri Mukura  
Site Name : Mu Irasaniro
Place : Western,RUTSIRO,Manihira,Tangabo,Kadehero,Rwanda
Site History : Habereye Intambara y’Abashi n’Abanyarwanda, ariko igihe ntikizwi neza, n’iri zina Tangabo rishobora kuba rikomoka kuri iyo mirwano
Site Name : BUGARURA
Place : Western,RUTSIRO,Boneza,Bushaka,Rwimbogo,Rwanda
Site History : Ni ikirwa kiri mu kivu kandi kiratuwe, bivugwa ko habereye Intambara ya mbere y’Isi
Site Name : Ku ntebe y’ingwe
Place : Western,RUTSIRO,Nyabirasi,Ngoma,Bukanda,Rwanda
Site History : Bivugwa ko mbere y’uko ishyamba rya Gishwati ryangirika, habaga ingwe, mu ntambara y’Abacengezi hakunze kubera imirwano inshuro nyinshi
Site Name : Pariki ya GISHWATI-MUKURA
Place : Western,RUTSIRO,Nyabirasi,Mubuga,Bugorozi,Rwanda
Site History : Ni ishyamba kimeza rya Gishwati na Mukura byagizwe Pariki, hakaba ari naho habaga abantu bitwaga impunyu mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe
Site Name : Ikirwa cya Nyamunini
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Bugina,Gishushu,Rwanda
Site History : Ni Ikirwa gifite ishusho y’Ingofero y’Umwami Napoleon, bakibatiza Chapeau de Napoleon, ishyamba ryacyo ribamo uducurama twinshi
Site Name : Umusozi wa Karumbi
Place : Western,RUTSIRO,Murunda,Kirwa,Bukongora,Rwanda
Site History : Ni umwe mu  misozi igize isunzu rya CONGO NIL aho uba witegeye ahantu hose, bivugwa ko ariwo muremure muri iryo sunzu
Site Name : Urutare rwa MARUMBA
Place : Western,RUTSIRO,Mushubati,Bumba,Bisyo,Rwanda
Site History : Ni urutare runini cyane ruteretse ku yandi atatu mato, mbere y’uko rwika umuntu yajyagamo imbere harimo n’ibisa n’ibyumba, aho hari indiriy’inyamaswa ziganjemo ibinyogote
Site Name : Urwibutso rwa CONGO NIL
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Congo-nil,Kandahura,Rwanda
Site History : Uru rwibutso rwubatse ahahoze icyicaro cya Komini Rutsiro, aho abagogwe bari barahungiye kuva 1992, bakaza kuhicirwa urubozo batwikiwe mu nzu
Site Name : Urwibutso rwa NYAMAGUMBA
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Bugina,Gishushu,Rwanda
Site History : Urwibutso rwubatse ku gasozi kiciweho abatutsi nyuma yo kwirwanaho bakoresheje cyane amabuye. Nyuma hitabazwa abajandarume, mbere hitwaga Gitwa, iri zina ryazanywe na Burigadier aho yibutsaga ubwicanyi bwabereye Nyamagumba ya Musanze, ahajyanwaga abatutsi bo mu gace ka Rutsiro kuhicirwa
Site Name : Ikirenge cya Ruganzu nindiba yAgacuma ke
Place : Eastern,NGOMA,Jarama,Kigoma,Iramiro,Rwanda
Site History : ibi bimenyetso byombi bigaragara ku rutare, bivugwa ko ariho umwami Ruganzu II Ndori yaruhukiraga arimo arambagira Igihugu cye areba imbibi zacyo, bityo ibimeyetso by'ikirenge cye n'indiba y'agacuma bigasigara bihishushanyije kugirango abazavuka nyuma bazamenye ko yari umwami w'imitsindo  
Site Name : Akanigo ka Jarama na Sake
Place : Eastern,NGOMA,Sake,Gafunzo,Rwanyabiranga,Rwanda
Site History : Aka kanigo ni ubutaka bumeze nk'ikiraro gihuza Imirenge ya Jarama na Sake kuko ubundi hagati y'iyi mirenge hari amazi. Aka kanigo (ikiraro) rero kakaba karahashyizwe n'umutware w'Igisaka witwaga Ntamwete mu Ntambara y'Abanyarwanda n'abanya Gisaka kugirango bazabone uko bagera hakurya kurwanIisha n'amaboko mu gihe imyambi yabaga yabashiranye.  
Site Name : Amajanja yImbwa za Ruganzu
Place : Eastern,NGOMA,Jarama,Kibimba,Murama,Rwanda
Site History : Ni urutare ruriho utwobo tumeze nk";amajanja y'imbwa, wareba neza ukabona hari n'utwobo tumeze nk'igisoro. Amateka avuga ko ariho Umwami Ruganzu Ndori yaruhukiraga n'ingabo ze bavuye guhiga mu mashyamba no mu misozi iri hafi aho (ubu ni I Burundi)  
Site Name : Amazi yamakera yInka za Ruganzu
Place : Eastern,NGOMA,Sake,Rukoma,Umukoni,Rwanda
Site History : Ni iriba ririmo amazi arimo umunyu mwinshi. Rikunze kwitwa Iriba rya Gakondo, niho inka z'Umwami (inyambo, n'izindi za Rubanda) zanyweraga  
Site Name : Ibisoro bya Ruganzu
Place : Eastern,NGOMA,Sake,Rukoma,Nyagasozi,Rwanda
Site History : ni imyobo icukuye mu Rutare bivugwa ko ari iy'Igisoro Ruganzu n'ingabo ze bakoreshaga babuguza mu gihe babaga bavuye kurwana n'Ingabo z'umwami wayoboraga Giteranyi na Muyinga ho mu Burundi  
Site Name : Ikigabiro (ikivumu) cyUmwami Rwabugiri
Place : Eastern,NGOMA,Murama,Mvumba,Kiyagara,Rwanda
Site History : ni Ikigabiro (mu gisaka bakita igitoma) kinini kigitoshye kikaba cyarameze ku rugo rw'Umwami Kigeri Rwabugiri kuko niho urugo rwe rwabaga mu gihe yoyoboraga Igisaka mu myaka ya 1885  
Site Name : itongo ryUmwamikazi Nyirakabuga Tereza umugore wa Yuhi V Musinga
Place : Eastern,NGOMA,Rurenge,Akagarama,Mukibimba,Rwanda
Site History : ni inzu y'amatafari ahiye yari yubatse neza na sima yari isakaje amategura ariko ubu yamaze kwangirika cyane. Uyu Tereza yari umwe mu bagore ba Musinga nkuko umwami yabaga afite abagore hirya no hino. Iyi nzu yayubtse abifashijwemo n'umuzungu (witwaga Kabutura waje kurongora uyu Nyirakabuga nyuma y'aho atandukaniye na Musinga) ndetse n'abapadiri ba Misiyoni ya zaza.    
Site Name : Buhanga, Kwa Gihanga, Nkotsi na Bikara, Mu Gihondohondo
Place : Northern,MUSANZE,Nkotsi,Bikara,Barizo,Rwanda
Site History : Buhanga ni ahantu hari urugo rwa mbere rw'umwami Gihanga Ngomijana. Niho yimikiye ingoma ngabe ya mbere yitwa Rwoga. Guhera ku ngoma ya Yuhi II Gahima, hatangiye gukorerwa imihango yo guterekera Gihanga , hakabera n' imihango wo kwimika abandi bami .  Uhageze ahasanga ishyamba ry’ ibihondohndo, iriba ry’Umwami( iriba rya zina), iriba rya gipfuna, iriba rya Gihanga, Ubuvumo bw’Umwami. Ubu ni  ishyamba rifite ubuso buyingayinga hegitari 30. Kubera kuritinya no kuryubahira ayo mateka, ishyamba rya Buhanga ntiriratemwa kugeza ubu,  ubuvumo n’ibigabiro by’inganzamarumbo biri ahahoze inzu abami batandukanye bimiyemo. Ku rwinjiriro rw’ishyamba, hari iriba ritangaje bavomagamo amazi umwami uje kwima yakarabaga. Kugeza ubu bivugwa ko ishyamba ry’i Buhanga ribamo inzoka nini y’uruziramire ari nayo murinzi waryo.  
Site Name : Mu Mukindo wa Makwaza
Place : Southern,GISAGARA,Mukindo,Rwanda
Site History : Mu Mukindo wa Makwaza ni agasozi katuweho n'umuhinza witwaga Nyaruzi rwa Haramanga. Ruganzu Ndori, ari mu ntambara yo kwagura yaramuteye amunyaga igihugu ke kitwaga u Burwi. Hari mu kinyejana cya cumi na gatandatu
Site Name : Ibitabo bya Gahaya
Place : Eastern,NYAGATARE,MUKAMA,Bufunda,Rwanda
Site History : Ibitabo bya Gahaya ni ahantu bavuga ko hari hubatse ingoro y'umwami wa Ndorwa witwaga Gahaya. Ndorwa cyari igihugu kiri mu majyaruguru y'u Rwanda.Ubu ni  mu Ntara y’amajyaruguru n’igice cy’ iburasirazuba . Ndorwa cyari igihugu gikomeye cyagoye u Rwanda kukigarurira. Ni Kigeri Ndabarasa wagitwaye ingoma y'ingabe.  
Site Name : Ku Cya Rudahigwa
Place : Eastern,NYAGATARE,MATIMBA,Bwera,Rwanda
Site History : Umwami Rudahigwa mu gihe cy'ubwami bwe yari yarubakiye abanyarwanda amazu y' amacumbi ku mipaka y'u Rwanda n'ibihugu bituranye cyane cyane i Bugande. Ibi yari yarabitewe no kubona ko iyo bajyaga muri ibyo bihugu bagendaga ahantu harehare kandi rimwe na rimwe bakaribwa n'inyamaswa kuko icyo gihe zari zikiri nyinshi muri ako gace. Izo nzu rero abaturage bazise " Ku cya Rudahigwa" . 
Site Name : Ijuru rya Kamonyi
Place : Southern,KAMONYI,Gacurabwenge,Nkingo,Rwanda
Site History : Ijuru rya Kamonyi ni ahantu hafite umurage ndangamuco na ndangamateka by'u Rwanda. Hatuye abami ariko uwamenyekanye kurusha abandi ni uwitwa Yuhi III Mazimpaka. Uyu yari umwami w'umuhanga ku bihyanye n'ubusizi ku buryo afite ibisigo bine (4) yahimbye. Icyamenyekanye cyane ni icyitwa Singikunda ukundi. Ikindi yamenyekanyeho ni uko yajyaga agira amakaburo ari byo  ibisazi ku bami. Iyo byabaga byaje yataga ubwenge ku buryo yigeze kwica umwana we amwitiranyije n'umujura kandi ari ku manywa. Azwiho kandi kuba yari afite uburanga buhebuje. Kimwe n’abandi bami bitwa Yuhi, yatabarijwe mu musezero w’I Kayenzi Aho ku Ijuru rya Kamonyi kandi hegeranye n'ahantu hitwa Akirwanda n’aho hafite amateka akomeye. 
Site Name : Kwa Nyagakecuru , mu Bisi bya Huye
Place : Southern,HUYE,Huye,Sovu,Rwanda
Site History : Ni ahantu umuhinza witwa Nyagakecuru yatuye . yihagazeho cyane mu gihe u Rwanda rwarimo kwagurwa. Yarwanyije abami kugera aho hakoreshwa umutabazi witwa Binama. Urugamba rwatangijwe na Yuhi Gahima ariko rurangizwa n'umwuzukuru we Mutara Semugeshi. Ruganzu Ndori n'ubwo yari igihangange mu kurwana ntiyashoboye gutwara ingoma ngabe(Nyamibande) . Kuri ako gasozi Nyagakecuru yari atuyeho hari aho Ruganzu Ndori yasize ibisoro, ahitwa kU KABAKOBWa( Aho abakobwa bakoreraga umuhango wo gukuna) n'aho bavuga ko hari iriba rya rya Nyagakecuru.. Itongo rya Nyagakecuru riri mu bushorishori bw'umusozi.
Site Name : Iriba rya Nkotsi na Bikara
Place : Northern,MUSANZE,Nkotsi,Bikara,Barizo,Rwanda
Site History : Hakomokaga amazi yifashishwaga mu muhango wo kwimika Umwami. Riherereye rwagati mu ishyamba rya Buhanga.
Site Name : Iriba rya Zina
Place : Northern,MUSANZE,Nkotsi,Bikara,Nyakinama,Rwanda
Site History : Amazi y'iri riba yifashishwaga mu muhango wo kwimika Umwami.
Site Name : Kibwe
Place : Northern,MUSANZE,Gacaca,Gasakuza,Ruhasa,Rwanda
Site History : Urutare ruriho amajanja, igisoro n'ibindi byitirirwa Umwami Ruganzu II Ndori.
Site Name : Urugezi
Place : Northern,BURERA,Rwerere,Ruconsho,Ngoma,Rwanda
Site History : Kwa Basebya ba Nyirantwari. Habaye kandi na Ndungutse bombi bari barigometse ku butegetsi bwa Yuhi V Musinga. Hari umugezi uzwi cyane wa Rutangira.
Site Name : Ntagara
Place : Northern,BURERA,Rusarabuye,Kabona,Ntagara,Rwanda
Site History : Uyu musozi ni wo Nyabingi yaguyeho. Kuri ubu hatuye Abagirwa ba Nyabingi.
Site Name : Ubuvumo bwa Musanze
Place : Northern,MUSANZE,Musanze,Rwanda
Site History : Havumbuwe ibisigaratongo binyuranye bigaragaza amateka ya cyera y'u Rwanda.
Site Name : Ikimaniko cya Rukara
Place : Northern,MUSANZE,Muhoza,Ruhengeri,Byimana,Rwanda
Site History : Aha niho Rukara mwene Bishingwe yiciwe.
Site Name : Gahunga
Place : Northern,BURERA,Gahunga,Rwanda
Site History : Hazwi nka Gahunga k`Abarashi. Aha niho Rukara mwene Bishingwe yiciye umuzungu Loupias bakundaga kwita Rugigana. Umurenge wa Gahunga uherereye mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru, uyu murenge mu mateka witwaga Gahunga k’Abarashi.  Ndagijimana Yuvenari, umwe mu bakomoka ku Barashi avuga ko impamvu bahita gutyo ari uko inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Abacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Mu Gahunga k’Abarashi niho havuka Rukara Rwa Bishingwe, Umurashi wishe Umuzungu Lupias. Rukara yishe uwo muzungu yanze gusuzugurwa ariko nawe aza gupfa bamunyonze. 123 Ifoto yerekana ku Karugigana aho Lupias yarwaniye na Rukara (mu Gahunga) Ikigaragara aha ku Karugigana hari ikigo cy’amashuli yo mu Gahunga; Hakaba hari Paroisse, ikaba yarubatswe muri 1986 nkuko tubikesha Padri mukuru wayo. Mbele yuko paroisse yubakwa hari hasanzwe hari ishuli, ndetse ko mbere yaho hari hasanzwe hayoborwa na Kiliziya Gatolika ya Rwaza. Icyo gihe Lupias aharwanira na Rukara akaba yari ahaje mu bikorwa bya Kiliziya Gatolika. Rukara ahamwicira yari agiye gukemura ibibazo by’abaturage, nubwo byakumvikana ko yari yivanze kuko imiyoborere ya Kiliziya icyo gihe yari isanzwe yivanga mu miyoborere bwite y’igihugu. Ubu rero ikihagaragara ni ikivumu kinini, biboneka ko bagitemye amashami. Cyongeye gushibuka, ubu kimanitseho icyuma bavuza kugira ngo abanyeshuli bamenye amasaha, aho Rugigana (ariwe Lupias) yaguye akaba ari nko muri 15m uvuye kuri icyo kivumu, werekeza ku mugezi uhari. Hari umusaraba aho Rugigana yaguye, umusaraba w’icyuma, ureshya na 5m z’uburebure, umusaraba w’icyuma kinini, ushinze imbere y’amashuli. Ikindi gihari ni ikibuga kinini; hari ishyamba hirya y’ikigo cy’amashuli, hari n’imirima y’abaturage. Ubu iyo ugeze mu murenge wa Gahunga bashobora kukwereka ahaherereye imva ya Rukara rwa Bishingwe.
Site Name : Iriba rya Nyirarucyaba
Place : Northern,GAKENKE,Kamubuga,Kidomo,Kintobo,Rwanda
Site History : Riherereye mu mpinga y’umusozi wa Kabuye, ufite ubujyejuru bwa 2552m. Ni iriba ryitirirwa Nyirarucyaba, ukobwa wa Gihanga Ngomijana, Umwami wahanze u Rwanda. 
Site Name : Iriba rya Gipfuna
Place : Western,NYABIHU,Rugera,Nyarutembe,Kirebe,Rwanda
Site History :
Site Name : Urutare rwa Ngarama
Place : Eastern,GATSIBO,Ngarama,Rwanda
Site History : Ni urutare rugali cyane, rugaragaraho ibirenge ibirenge bita ko ari iby'umwami Ruganzu II Ndoli. Abasheshe akanguhe baruzi neza bavuga ko amateka y'urwo rutare ari aya cyera cyane ahayinga ikinyejana cya cumi na gatandatu (16) mu gihe cy'umwami Ruganzu II Ndoli.
Site Name : Utubindi twa Rubona
Place : Eastern,GATSIBO,Kiziguro,Rubona,Tubindi,Rwanda
Site History : utubindi twa Rubona twitiriwe Umwami Ruganzu II Ndoli. Ubwo yari abundutse, Ruganzu n'ingabo ze baraye i Rubona mu Buganza. Bahageze bafite inyota, afata icumu rye arishinga mu butaka ahacukura intango 12 zose zuzura amazi. Muri iki gihe izo ntango (utubindi) zitirirwa Ruganzu II Ndoli, zikibutsa Abanyarwanda ko na kera hahozeho intwari zikunda igihugu, ndetse byaba ngombwa zigatabara kugirango kive mu mage.
Site Name : Ryamurari
Place : Eastern,NYAGATARE,MUKAMA,Rwanda
Site History : Ryamurari ni hamwe mu hantu hafite amateka azwi muri aka karere k'ibiyaga bigari muri rusange ndetse no mu Rwanda by'umwihariko. Niwo wari umurwa w'abami b'i Ndorwa mbere y'uko iyo mpugu yigarurirwa n'u Rwanda mu kinyejana cya 17 ku ngoma ya Cyilima II Rujugira (Pouwels, 1958: 220). Aho amazu y'abami yari yubatse ku musozi wa Ryamurari ubu harangwa n'byena; imikingo yabyo ikaba yarifashishwaga nk'ingo
Site Name : Ubukomane bwa Nyakayaga
Place : Eastern,GATSIBO,Gitoki,Bukomane,Bukomane,Rwanda
Site History : Ubukomane bwa Nyakayaga buvugwa mu mateka y'u Rwanda kubera ko abatunzi bahagishirizaga, ariko kandi akaba ari naho abajyaga n'abava guhaha i Bugande bacaga ingando bwacya bagakomeza urugendo. Mbere y'umwaduko w'abazungu ndetse no ku ngoma ya gikoroni, abatunzi bo mu turere tw'Ubuganza n'Umutara bakundaga kuragira mu Bukomane bwa Nyakayaga, ndetse amapfa yatera, abaturutse hirya no hino nabo bakahagishiriza.
Site Name : Cyasemakamba
Place : Eastern,NGOMA,Kibungo,Cyasemakamba,Rwanda
Site History : Aha hari hatuye umutware witwaga Semakamba, wabayeho ku ngoma y'umwami Mutara II Rwogera. Akaba yarageze ahahoze hitwa Kibungo, ahitwaga mu Gisaka icyo gihe, ubwo ingabo za Rwogera zarwanaga n'ingabo z'i Gisaka, ndetse ubwami bw'i Gisaka bwaje no gutsindwa urwo rugamba. Nyuma y'aho u Rwanda rwigaruriye i Gisaka mu mpera z'ikinyejana cya cumi n'icyenda (19), Semakamba yafashe umwe mu misozi aho mu Gihunya, ahatera igiti cy'umuvumu kirakura cyane, igihe kigeze arahava aragenda. Nyuma yaho  abahisi bajyaga babaza nyiri icyo giti, abandi bakabasubiza ko ari icya Semakamba. Ibi byaje kugera nyuma abantu bakajya bavuga mu mpine ngo ni : Ku Cyasemakamba. Byakomeje kuvugwa gutyo kugeza ubwo kuranga nyiri icyo giti byitiriwe agace cyari giteyemo ku buryo n'abantu bakuze bahatuye bavuga ko bakuze basanga hitwa ku Cyasemakamba. Aho icyo giti cyari ubu hubatswe ikigega cy'amazi. Mu itongo rya Semakamba kandi, hari sitade n'Akagari byamwitiriwe.
Site Name : Rukira
Place : Eastern,KIREHE,Mahama,Rwanda
Site History : Isoko rya Rukira rivugwaho kuba ryaraberagamo icuruzwa ry'Abacakara babaga bafashwe bunyago, cyangwa se ababaga bashinjwa ubugizi bwa nabi. Muri rusange mu Rwanda nta cyuruzwa rikomeye ry'Abacakara rihavugwa. Ibi ntibivuze ariko ko abacuruzi, cyane cyane abarabu n'abaswahili batabigerageje.
Site Name : Gahini
Place : Eastern,KAYONZA,Gahini,Rwanda
Site History : Gahini iri ahahoze hitwa mu Buganza. I Gahini hari amateka akomeye ku Banyarwanda n'abandi ariho hatangiriye itorero ry’Anglican mu Rwanda rigatangira  mu mwaka wa 1918 ni naho Abamisiyoneri babo batangiye kuza.Abamisiyoneri babigizemomo uruhare rukomeye ni abagande bitwa Kiwanuka na Nagyenda. Inzu Nagenda yasengeragamo yabaye inzu ihoraho y'amasengesho kugeza ubu. Ikintu gikomeye cyatumye i Gahini hagira isura  yihariye ni ububyuke bwahabaye kuva mu 1930. Kubyerekeye itorero ry’aba Anglikani (Anglican churc), ubu rifite diyosezi (Diocèses) cumi n’imwe (11) ari mu gihugu cyose, n’abayoboke barenga miliyoni. Ku by’umwihariko, diyosezi (diocese) ya Gahini ifite abayoboke ubungubu barenga ibihumbi ijana. Muri gihe cya mbere, abemeraga bateraga igikumwe bakagenda, hari ibuye bakozagaho igikumwe bakarizenguruka bavuga bati “Sinzava kuri Yesu”. Iryo buye  n'ubu rirahari. Barazaga bahagera bakaririmba “Tugutendereze”ubundi ni urugande ariko na hano mu nsengero zacu turayiririmba mu biterane. Noneho bamara kuririmba bakazenguruka hahandi bakagenda batera igikumwe, buri umwe avuga ati “Sinzava kuri Yesu.” Abakobwa babaga bagiye gushyingirwa  cyangwa se abahungu bagiye kurongora  bakaza babandi bakavuga ngo nanjye nje gutera igikumwe yuko n’umugabo atazankura kuri Yesu baba bagiye kubyara abagore bakaza bakajya hariya bakavuga ngo n’abana ntibazankura kuri Yesu bagatera igikumwe. Muri make ibintu by'icyo gihe bigaragara i Gahini inzu y’ubumwe bw’abarokore, aho abakirisito bateraga igikumwe, hamwe n'indi nzu yitwa Ntakirakorwa yubatswe na Dr. Church.
Site Name : Mwogo
Place : Southern,NYAMAGABE,Tare,Buhoro,Ryarubondo,Rwanda
Site History : Umwe mu migezi igize isoko y'Uruzi rwa Nili
Site Name : Mu Kunyu
Place : Southern,NYAMAGABE,Uwinkingi,Gahira,Kunyu,Rwanda
Site History : Hari Amariba ahiye
Site Name : Ibisenga bya Nyemana
Place : Southern,KAMONYI,Runda,Gihara,Bimba,Rwanda
Site History : Hari urubohero rw'abakobwa, ariko ibi bisenga byarimo n'inyamaswa nyinshi zitandukanye.
Site Name : Urwobo rwa Bayanga
Place : Eastern,BUGESERA,Mayange,Rwanda
Site History : "Urwobo rwa Bayanga" ruri mu cyahoze ari Komini Gashora, Perefegitura ya Kigali Ngali, ubu ni mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Mu ubuvanganzo nyevumvugo, urwobo rwa Bayanga bivugwa ko ariho Cacana yasanze urupfu ruragiye inka. Turetse umugani wa Cacana, urwobo rwa bayanga bivuga ko rwatabwagamo ibyigomeke n'abatwaye inda z'indaro. Urwobo nyirizina rwa Bayanga ruri mu rutare ariko ubona ko kuri ubu rusa n'urugenda rusibana. Bamwe bavuga ko rwacukuwe n'uwo witwaga "Bayanga" abandi bakavuga ko ahubwo ari Umwami Kigali IV Rwabugiri warucukuye. Hafi y'uru rwobo hagaragara ikigabiro (Ikivumu cy'ingazamarumbu) cya Rugenge, aho uyu mwami Rwabugiri yaratungiye umugore we w'Umurundikazi wari mushiki wa Cyoya. Mu mateka ya vuba uru rwobo rw Bayanga rwajugunywemo imibiri y'abantu bitwaga ibyitso mu mwaka ya za 1990-1992, hanyuma mu mwaka wa 1994, icyo cyobo kijugunywamo imibiri y'Abatutsi bicwaga muri genocide yakorewe Abatutsi muri karere k'Ubugesera.
Site Name : Kwa Mibambwe Sekarongoro
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Rwoga,Kabambati,Rwanda
Site History : Hatuye Umwami Mibambwe Sekarongoro, ari nawe watanze Kamegeri ngo atwikwe. Kuri ubu hari ibigabiro 2 bigihari byerekana aho yari atuye, ibindi byarangirijwe.
Site Name : Ibigabiro bya Rwamagana
Place : Eastern,RWAMAGANA,Kigabiro,Cyanya,Bigabiro,Rwanda
Site History : I Rwamagana ahitwa mu Bugabiro  hari urugo rw'umwami Kigeri IV Rwabugiri.
Site Name : Nkungu
Place : Eastern,RWAMAGANA,Munyaga,Rwanda
Site History : Ni umusozi wamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda guhera mu mu kinyejana cya 15 ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba ubwo yahicirwaga yagiye kuba umucengeri mu Gisaka. Uretse kuba haraguye Ruganzu I Bwimba atabariye igihugu, i Nkungu ni naho Mudirigi yari atuye. Mudirigi uwo niwe wari uyoboye Imbogo arizo ngabo za Kimenyi IV Getura, umwami w'i Gisaka, igihe u Rwanda rwahagabaga igitero cya mbere ku ngoma ya cyilima II Rujugira. muri iki gitero niho u rwanda rwigaruriye u Buganza n'u Rukaryi.
Site Name : Bisesero
Place : Western,KARONGI,Twumba,Rwanda
Site History : Ni Urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi mu Bisesero mu 1994.
Site Name : Ibisi bya Nyamagabe
Place : Southern,NYAMAGABE,Kamegeri,Bwama,Rwanda
Site History : Ibi bisi bihura n'ibisi bya Huye, akaba ari nabyo byahaye izina akarere ka Nyamagabe.
Site Name : I Rwanda rwa Ndanyoye cyangwa ku Kabacuzi
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Hahoze hakorera abacuzi bakuru b'i Bwami
Site Name : Iriba rya Rwarurara
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Niho i Bwami bavomaga. Batekerezako barikesha Umwami Kigeli III Ndabarasa.
Site Name : Ku Kabarengeyingoma
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Haremeye urugamba rukomeye igihe u Rwanda rwatsindaga u Buriza/Ndorwa.
Site Name : Ku Mana ya Rwagisha
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Ikimenyetso cy'imana yeze mu rwego rw'imihango yo kuragura.
Site Name : Ku Mana ya Kabano
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Ikimenyetso cy'imana yeze mu rwego rw'imihango yo kuragura.
Site Name : Ku Ruvugirizo
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Niho abiru b'abakaraza bitorezaga
Site Name : Ku Kigabiro
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Hahoze ingo z'abami Ndabrasa na Rwabugiri. Hahoze kandi amavubiro y'abo bami bombi.
Site Name : Ku itorero
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Niho intore z' i Bwami zitorezaga.
Site Name : Rwimpiri rwa Shenga
Place : Eastern,RWAMAGANA,Fumbwe,Rwanda
Site History : Ubu buvumo bwa Rwimpiri rwa Shenga buherereye ku gasozi ka Fumbwe, ahabereye intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abanyagisaka, ndetse akaba ari naho hakomotse imvugo ngo “Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu”! Aka gasozi ka Fumbwe kandi kariho utundi duce tuzwi nka Sasabirago, ahari Umuko wa Rutenderi, ndetse bamwe banacyeka ko ari ho mu byukuri haturutse inka zaduka mu Rwanda. Kuri aka gasozi ka Fumbwe kandi niho umwami Ruganzu I Bwimba yatuye igihe yaratabaye bucengeri mu Gisaka.
Site Name : munyaga
Place : Eastern,NGOMA,Kibungo,Rwanda
Site History : Munyaga ni umusozi uri ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga na Gisaka mbere y’uko rwigarurira icyo gihugu mu kinyejana cya 19 ku ngoma ya Mutara II Rwogera. Ingabo zabaga ziri ku rugerero zirinze inkiko z’u Rwanda zabaga kuri uwo musozi. Cyirima II Rujugira yimye ingoma u Rwanda rugiye kujya mu kaga kuko kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka bimwe mu bihugu byari bituranye narwo bitaruciraga akari urutega ndetse byaranogeje umugambi wo kurwigarurira. Ibyo bihugu byari Gisaka mu burasirazuba, Ndorwa mu majyaruguru, Burundi na Bugesera mu majyepfo. Kugira ngo akore uwo mugambi mu nkokora kandi arinde ubusugire bw’u Rwanda hatagira ubuvogera, Rujugira yahereye ko aca iteka ritegeka imitwe y’ingabo kujya ijya ku rugerero ikarinda inkiko z’igihugu. Nguko uko urugerero rwatangiye! Ni muri icyo gihe kandi uwo mwami yavuze ngo “u Rwanda ruratera ntiruterwa”.
Site Name : Humure
Place : Eastern,GATSIBO,Remera,Kigabiro,Rwanda
Site History : Humure ni umusozi wirengeye uri hagati ya Nyagisozi, Kageyo ya Gatsibo, Remera, Kirwa na Muhura. Mu Rwanda rwo hambere aho hari mu karere k’Ubuganza, ariko ubu ni mu kagari ka Kigabiro, umurenge wa Remera, akarere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba. Mu mpinga ya Humure hari hari urugo rw’umwami Kigeri IV Rwabugiri. Indi mirwa Rwabugiri yubatse muri ako karere ni Gatsibo y’imitoma ndetse na Rwamagana. Abasheshe akanguhe basiganura amateka ya Humure bavuga ko umwami Ruganzu II Ndoli ariwe wayise iryo zina ubwo yari ahageze ari kurambagira igihugu akaharuhukira. Aho Ruganzu yaruhukiye ni ku rutare ruri mu ibanga ry’uwo musozi ahitwa Ryanjero ngo hari n’iriba ryitwa rityo. Ibigabiro by’i Humure byari bigihari kugeza mu gihe cy’ubukoroni; ariko ubu byarashaje hasigaye kimwe gusa bavuga ko nacyo cyari ku rugo rw’umwami.
Site Name : Rutabagire
Place : Western,RUSIZI,Kamembe,Gihundwe,Rwanda
Site History : Rutabagire iri mu mujyi wa Kamembe, mu mudugudu wa Gahwazi, mu kagari ka Kamatita, mu murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Mu Rwanda rwo hambere, akarere ka Rusizi na Nyamasheke byari Ikinyaga, akaba ariho abakoroni b’Ababirigi baciriye umwami Yuhi V Musinga mbere yo kumwohera i Moba muri Congo aho yatangiye. Aho mu Rutabagire kandi niho umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera yatangiye ku wa 2 Ukwakira 1933.
Site Name : Urutare rwa Ndaba
Place : Western,KARONGI,Rubengera,Gitwa,Rwanda
Site History : Urutare rwa Ndaba ruherereye mu kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni urutare rurerure cyane rumanukaho umugezi nawo witwa Ndaba ufite isumo. Mu Rwanda rwo hambere, aho hahoze ari mu Bwishaza. Uru rutare n’uwo mugezi byombi byitiriwe Ndaba, wari utuye kuri Ntobo mu gahinga kari haruguru y’urwo rutare. Ndaba yari umutwa, akaba yari aturanye n’abavandimwe be gusa. Muri urwo rutare hakundaga kwirumbikamo amarumbo  y’inzuki, ndetse rukeramo ubuki bwiza cyane. Umunsi umwe Ndaba ararika bagenzi be ngo bajye guhakura ubuki mu rutare. Banoza umugambi, bashaka n’ibikoresho by’ibanze bazifashisha birimo igitebo kinini umwe muribo azamanukamo ndetse n’umurunga ukomeye kandi muremure. Umunsi ugeze baramanuka bajya guhakura. Bageze ku rutare baruhagarara hejuru, Ndaba yicara mu gitebo bakimanura mu migozi basigara bayifashe. Ageze ku buki asanga ni bwinshi, ariko kuko yabukundaga ahakura yirira. Kera kabaye bagenzi ba Ndaba baramubaza bati ariko Ndaba ko utatubwiye icyo wabonye aho ni ubuhoro! Arabasubiza ati nanjye nendaga kubabwira ko nahebye, ahubwo nimunzamure. Baramukurura bamugejeje aho bamureba neza basanga koko ntabuki afite, ahubwo yaburiye. Niko kugira umujinya barekurira wa murunga rimwe, Ndaba uko yicaye mu gitebo agenda atyo! Apfa azize inda nini.
Site Name : Akarwa ka baakobwa
Place : Western,NYAMASHEKE,Kagano,Rwanda
Site History : Mu muco Nyarwanda gutwara inda y’indaro byari umuziro ku mukobwa. Uwayitwaraga baramwoheraga (Pauwels, 1958:220; Bigirumwami, 1974). Iyo bamenyaga ko umukobwa yasamye inda y’indaro, babibwiraga umwami agaca iteka ryo kumwohera. Ku munsi wo kumwohera, abamujyanye bagendaga baririmba, bakamuta mu ishyamba cyangwa i shyanga. Aho bari bumusige, bahubakaga akago gato bakakamusigamo bagataha, inyamaswa zikamuriramo. Iyo umuryango we utashakaga ko aribwa n’inyamaswa, bamusigaga ku nkiko yabishobora akajya i shyanga akiberayo. Amaze kubyara, umwana baramuhotoraga nyina akagaruka mu gihugu, umukunze akamurongora. Mu myemerere gakondo, umwana wavutse mu nda y’indaro yabaga ari icyago mu muryango wa nyina, kuko umubonye wo muri uwo muryango yapfaga. Niyo mpamvu iyo batoheraga nyina, yajyaga kumubyarira ahihishe nko mu buvumo cyangwa mu ishyamba, kandi bakamuhotora. Iyo batamuhotoraga, abo muri uwo muryango babanzaga kunywa amasubyo mbere yo kureba uwo mwana. Mu duce tw’ i Kinyaga twegereye Nyamasheke, abakobwa batwaye inda z’indaro baboheraga ku karwa kari mu kiyaga cya Kivu hafi y’umwaro wa Nyamasheke. Kubera kuhohera abakobwa benshi, ako karwa karacyitwa Akarwa k’Abakobwa kugeza magingo aya.
Site Name : I Rwanda
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : I Rwanda cyangwa se ku munyinya w'i Rwanda havugwako ariho u Rwanda rwaba rwarahereye rwaguka. Aha i rwanda kandi bivugwako hari urugo rw'umwami Yuhi V Musinga.
Site Name : Zaza
Place : Eastern,NGOMA,Kibungo,Rwanda
Site History : Iyi paruwasi Gaturika ya Zaza yashinzwe na Musenyeri Hirth ku itariki ya 1 Ugushyingo 1900. Ni Misiyoni ya 2 mu gihugu nyuma ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900. Zaza iherereye mu gice cy’i Gisaka cyitwa Mirenge. Aka gace nta gihe kinini kari kamaze kigaruriwe n’u Rwanda, ndetse abaturage bamwe b’i Gisaka bakaba batari bakayobotse neza ubuyobozi bw’i Nyanza; ibi bikaba ari byo aba bapadiri bera baheraho bavuga ko byoroheye umwami kwemerera Musenyeri Hirth kuba yahashinga Misiyoni.
Site Name : Nyange
Place : Western,NGORORERO,NYANGE,Rwanda
Site History : Ishuri ryisumbuye ry'i Nyange riherereye mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwnada. Ubutwari bw'abanyeshuri baho bwatumye bashirwa mu ntwari z'igihugu ziri muciciro cy'Imena. Ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 1997 ahagana saa tatu, agatsiko k’abacengezi kinjiye mu mashuri abiri (iry’umwaka wa 5 n’uwa 6) harimo abanyeshuri 47. Abacengezi bategetse abo banyeshuri kwicamo ibice bibiri by’Abahutu n’Abatutsi, ariko bo barabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda. Uko kwanga kwitandukanya kwatumye 7 muri bo bicwa, abandi benshi barakomereka. Ubu abo banyeshuri bose, Abapfuye n’abakomeretse, bari mu ntwari z’igihugu mu kiciro cy’Imena. Ni ikitegererezo ku Banyarwanda kuko bakunze igihugu cyabo bagahitamo urupfu banga ivangura rishingiye ku “moko”.
Site Name : Ruhimadyarya
Place : Western,RUSIZI,Nyakabuye,Gasebeya,Gaseke,Rwanda
Site History : Ruhimandyarya arirwo Rutare rw’Abarundi ni urutare runini kandi rurerure ruhanamiye umugezi wa Nyakabuye uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda ahahoze ari mu Bukunzi. Muri iki gihe urwo rutare ruherereye mu mudugudu wa Gasebeya, mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Ruzizi, mu ntara y’Iburengerazuba. Urutare rw’Abarundi rwiswe Ruhimandyarya n’umukambwe witwaga Sanduruma Farasisiko (François) mwene Mubarure ngo wahabikaga amafaranga banki zitaragera mu Rwanda. Mu gihe cy’ubukoroni Sanduruma yacukuraga amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu mu ishyamba ryo mu Bweyeye akajya kuyagurisha i Bukavu muri Congo aho yagurwaga n’Ababirigi. Ariko kuko abaturanyi be n’abo bakoranaga uwo mwuga wo gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro bamuguzaga amafaranga akayabaha ntibayamwishyure, Sanduruma yigiriye inama yo kujya ayabika mu isenga riri muri urwo rutare kugirango ahime indyarya zitamwishyuraga. Abari bazi iyo migirire ya Sanduruma batangira kujya bita urwo rutare Ruhimandyarya, izina rirafata ndetse ruba ikimenyabose. Uretse kuba Sanduruma yarahishaga amafaranga muri Ruhimandyarya, umubiligikazi I.Boutakoff yakoreye ubushakashatsi bw’amateka ashingiye ku bisigaratongo “Archaeology” muri urwo rutare avumburamo ibikoresho by’amabuye abakurambere bacu bakoreshaga mbere y’ubucuzi.
Site Name : Bushenge
Place : Western,NYAMASHEKE,Bushenge,Impala,Rwanda
Site History : Bushenge ni umuhana uri mu karere kera kitwaga Impala, ahahoze ari mu Kinyanya. Muri uyu muhana, vuba aha havumbuwe ibisigaratongo bigaragaza ko kera mu Kinyaga bashongeshaga ubutare bakabukuramo ibyuma. Aho ibyo bimenyetso byagaragaye ni ahitwa mu Butare bwa Bushenge, akaba ari mu mpinga y’umusozi wa Bushenge. Uyu musozi uhererereye mu kagari k’Impala, umurenge wa Bushenge, akarere ka Nyamasheke, mu ntara y’Uburengerazuba. Abanditsi (b’abanyamahanga) banditse ku by’ubucuzi mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu bagaragaza ko mu Kinyaga batigeze bashongesha ubutare ngo bacuremo ibyuma. Bamwe muri abo banditsi ni Dufays na Moor bavuga ko umwuga w’ibanze w’umunyakinyaga wari ubucuruzi. Nyamara ubushakashatsi buheruka gukorwa muri ako karere bwagaragaje bidasubirwaho ko hari Abanyakinyaga bashongeshaga ubutare bakabucuramo ibyuma mbere y’umwaduko w’abazungu. Ibisigaratongo by’inkono zashongesherejwemo ubutare mu Kinyaga byabonetse bwa mbere mu Bushenge mu w’2011.
Site Name : Iriba rya Gipfuna
Place : Western,NYABIHU,Rugera,Rwanda
Site History : Abenshi baravuga ngo “Gipfuna yapfunnye inka”! Iriba rya Gipfuna riherereye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Rugera, hafi y’aho uyu murenge ugabanira n’umurenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musanze. Ni metero nke cyane uvuye ku ishyamba rya Nkotsi na Bikara (Buhanga). Iri riba rivugwaho ko ariho inka zaturutse ziza mu Rwanda, akaba ari naho hakomotse imvugo ngo “Uramenye udakanga Rutenderi”, bikomotse k’uwitwa Gashubi ngo waba yarahakangiye imfizi yitwa Rutenderi.  
Site Name : Nyundo
Place : Western,RUBAVU,Nyundo,Rwanda
Site History : Paruwasi Cathedrali ya Nyundo iherereye mu karere ka Rubavu, ahahoze hitwa mu Bugoyi. Iyi Paruwasi yabaye Misiyoni ya gatatu mu gihugu, nyuma ya Save na Zaza. Aka karere k’Ubugoyi bivugwa ko na ko kari mu turere twari twarigometse ku mwami Yuhi V Musinga, ndetse mu nyandiko z’abapadiri ba mbere bavuga ko Umwami yaba yarahabahaye mu rwego rw’uko Umwami atari ahishimiye. Izi nyandiko kandi zivuga ko umwami ubwe yaba yarahaye amabwiriza abari gutwaza aba bapadiri ndetse bakanabereka inzira bacamo, kuba babayobya, cyangwa se bakabatinza mu nzira. Nka Diyosezi, Nyundo yashinzwe ku wa 14 Gashyantare 1952, itangira yitwa “Vicariat Apostolique de Nyundo”. Umuyobozi wayo wa mbere yabaye Musenyeri Aloys Bigirumwami, akaba yari anabaye Musenyeri wa mbere w’umwirabura uhawe uyu mwanya muri Afurika Mbirigi yose (Rwanda, Congo na Urundi). Aloys Bigirumwami akaba yarimitswe nk’Umwepisikopi ku wa 1 Kamena 1952. Mu mwaka wa 1959 nibwo iyi Vacariat ya Nyundo yahindutse Diyosezi ya Nyundo.
Site Name : Rubi rw’i Nyundo
Place : Western,NGORORERO,BWIRA,Cyahafi,Rwanda
Site History : Rubi rw’i Nyundo iherereye mu Umudugudu wa Bushyogero, Akagali ka Cyahafi, Umurenge wa Bwira, Akarere ka Ngororero , mu Ntara y’Uburengerazuba. Kuva cyera n’u Rwanda rutarahigarurira kugeza mu mpera z’ubukoloni, agace Rubi rw’i Nyundo iherereyemo kitwaga Cyingogo. Umusozi ubusanzwe witwa Rugarama. Nyundo akaba ari “agasozi gatoya kihekeje kuri Rugarama, gasa n’agapfupfu kayo” nkuko Alegisi Kagame yabaye nk’ubishushanya mu Inganji Karinga (Kagame, 1959: 159). Rubi rw’i Nyundo ni ahantu ndangamurage h’amateka kubera ko ariho Umwami Ndahiro II Cyamatare yaguye ahantu hahoze igiti cy’Umwumba, bivugwa ko munsi yacyo ariho Umwami Ndahiro II Cyamatare yashiriyemo umwuka.
Site Name : Imiko y’abakobwa
Place : Western,NGORORERO,KAGEYO,Mukore,Rusenyi,Rwanda
Site History : Imiko y’abakobwa iherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagali ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi. Iri ku musozi umwe na Kageyo (ku Mukore wa Rwabugili), ahahoze ingoro y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, nko muri metero magana inani munsiyaho, umanutse umuhanda uturuka ahubatse ibiro by’Akarere ka Ngororero. Cyera hari mu Cyingogo. Imiko y’abakobwa n’ahantu ndangamurage h’amateka kuko ariho hiciwe umugabekazi n’abamikazi bose mw’itanga ry’Umwami Ndahiro II Cyamatare.
Site Name : Igongo
Place : Western,NGORORERO,NGORORERO,Rwanda
Site History : Igongo ni inzira banyuragamo bahetse Umwami. Ikaba igaragazwa n’umurongo muremure w’inturusu bivugwa ko zatewe mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, kugira ngo zizatange igicucu. Izo nturusu zatewe guhera muri Nyakabanda (Muhanga); ukambuka Nyabarongo ugafata Ngororero ku Kumwali; Satinskyi; ugakomereza ku ruganda rw’ikawa; ukanyura ku Miko y’abakobwa; ugafata ku Mukore wa Rwabugili; ugakomeza mw’ishyamba rya Rutega-Masunzu; ukanyura Rushingabiti (mu Kageshi); ugakomereza Mulinzi; Nyabarinda; Mwendo (kw’ibuye rya Bagabo); ugasoreza mu Bushiru (Nyabihu). Igongo rero rigaragara mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu; mu bice byahoze ari Nduga, Ndiza, Cyingogo na Bushiru mu Rwanda rwo hambere. Inturusu zimwe bigaragara ko zagiye zitemwa ndetse zikanarandurwa; ariko hari nyinshi zigihagaze zigaragaza uko uwo murongo wari uteye.
Site Name : Kwa Nyiransibura
Place : Western,RUTSIRO,Manihira,Muyira,Rutare,Rwanda
Site History : Ahavugwa ko hahoze ingoro y’Umuhinzakazi Nyiransibura haherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagali ka Muyira, Umudugudu wa Rutare. Cyera hahoze ari mu Budaha. Ni ku gasongero k’agasozi gateyeho ibiti bya Pinus, muri metero nkeya (nka 50) haruguru y’ahitwa ku Rutare rw’Abakobwa. Kwa Nyiransibura n’ahantu ndangamurage h’umuco, kuko ibihavugwa byose bidashingiye ku mateka y’ibyabayeho nyakuri, ahubwo byinshi bishingiye ku migani n’ibitekerezo byamamaye cyane mu muco w’abanyarwanda. Nyiransibura yahoze atuye aho hantu, akaza gusenyerwa n’umwami Ruganzu. Nyiransibura ngo yari afite akaabya. Mu gihe ingabo za Ruganzu zari zimwokeje igitutu, ka kaabya karacubangana, aho gacubanganiye hahita havuka “akavo ka Nganzo” (n’ukuvuga ikiyaga gito cya Nganzo). Iyo uhagaze ahahoze ingoro ya Nyiransibura, uba ureba Nganzo hepfo mu kabande, hafi y’amashuli abanza ya Byeru.
Site Name : Urutare rw’abakobwa
Place : Western,RUTSIRO,Manihira,Muyira,Rutare,Rwanda
Site History : Urutare rw’abakobwa ruherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagali ka Muyira, Umudugudu wa Rutare. Ni mu cyahoze ari u Budaha. N’ahantu h’urutare rw’imanga rushinze, rufite uburebure bwa metero zigera nko muri metero 10 hirya y’umuhanda, munsi gato y’ahavugwa ko hari kwa Nyiransibura. Ku Rutare rw’Abakobwa n’ahantu ndangamurage hashingiye ku umuco, kuko ibihavugwa byerekana imico n’imigenzereze y’abanyarwanda bo hambere ku bijyanye n’abakobwa babaga batwaye inda z’indaro. Bivugwa ko mu gihe cya cyera, umukobwa wabaga yatwaye inda y’indaro bazaga kumwohera ku Rutare rw’Abakobwa. Ngo bamugezaga hejuru y’urwo rutare bakamuhirikira mu manga agahita apfa. Ukwo kuroha abakobwa batwaye inda z’indaro byabaga bishingiye ku myumvire y’uko byari amahano; kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku muryango. Icyo cyemezo gikarishye cyo kwohera rero cyabaga kigamije kurwanya ingeso mbi no gukumira ibyago ku miryango. Ku Rutare rw’abakobwa ubu n’ahantu hakikijwe n’inturusu ubona zikiri ntoya, hejuru gato hakaba ishyamba rikuze rya Pinus ari naryo ririmo ahavugwa ko hahoze ari kwa Nyiransibura.
Site Name : Icyahoze ari Hotel La Michaudière (ubu yitwa « Discover Rwanda »)
Place : Western,RUBAVU,Gisenyi,Rwanda
Site History : Inyubako yahoze ari Hotel la Michaudière ku gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi iri mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Gisenyi. Ni inzu nini iri mu isambu ngari, ku muhanda munini ugana kuri Grande Barrière, muri metero nka 70 uvuye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Yubakwa hari hakitwa mu Bugoyi. Ni ahantu ndangamateka kuko yari hoteli ikomeye igenewe abazungu gusa mu gihe cy’ubukoloni bw’aba Biligi. Bivugwa ko na Resident w’u Rwanda ariho yakundaga gucumbika iyo yabaga yavuye i Kigali yagiye kuruhukira muri ibyo bice. Ni imwe mu nyubako nkeya zisigaye mu Rwanda zitigeze zihindurwa mw’ivugurura, ngo zite umwimerere wazo w’imyubakire y’igihe cya gikoloni cy’aba Biligi (maison de style colonial). Ubu iyo nzu yitwa “Discover Rwanda”.
Site Name : Ibere rya Bigogwe
Place : Western,RUBAVU,Kanzenze,Nyamirango,Mareru,Rwanda
Site History : Ibere rya Bigogwe riri mu cyahoze hanzwi nko mu Bigogwe ? Ubu riri mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagali ka Nyamirango, Umudugudu wa Mareru. Ni ahantu ndangamurage Kamere. Iyo uri mu muhanda munini wa kabulembo uva Kigali ujya Rubavu, Ibere rya Bigogwe uribona mu kuboko kw’ibumoso ukirenga Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Ni agasozi kagizwe igice kinini n’urutare rwanamye ku ruhande rwerekeye ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku muhanda munini; ku gasongero k’ako gasozi hakaba hateye inturusu. Ibere rya Bigogwe riri ku butumburuke buri hejuru ya metero 1500. Iyo witegereje ako gasozi, usanga koko gateye nk’ibere! Inkomoko y’iryo zina ivugwaho ibintu bitandukanye. “Ibere rya Bigogwe” ryahimbwe n’abasilikare b’aba Commandos bahakoreraga imyitozo iyobowe n’ingabo z’aba Biligi guhera ku gihe cya Perezida Gerigori Kayibanda.
Site Name : Ubuvumo bwa Nyaruhonga
Place : Western,NYABIHU,Kabatwa,Rwanda
Site History : Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu cyahoze ari u Bugara. Muri iki gihe buherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu. Ni ubuvumo bugera kuri bune (4), ariko bumwe nibwo bufite ubwinjiriro bugari n’igisenge kiri hejuru ndetse n’imfuruka ebyiri ngari. Imwe muri izo mfuruka igarukira nko muri metero 30, indi bakeka ko ikomeza ikaba ishobora kugera mu kirunga cya Karisimbi. Iyo winjiyemo imbere usanga hasi harimo ikizenga cy’amazi abana bo mu ngo z’aho hafi bakunze kuvoma mo. Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba n’ah’amateka ya Jenoside. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza ubu kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro igera kuri 137.
Site Name : Urutare rwa Nkuli
Place : Western,NYABIHU,Mukamira,Rurengeri,Kibugazi,Rwanda
Site History : Urutare rwa Nkuli ruri mu cyahoze ari u Mulera. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagali ka Rurengeri, Umudugudu wa Kibugazi. Ni urutare rugize igice kinini cy’umusozi wa Nkuli (rugize hafi hegitari 5), uteganye neza n’ahubatse ibiro by’Akarere ka Nyabihu. Uhagaze ku muhanda munini wa kaburimbo, urutare rugaragara mu gice giteganye n’umuhanda, ndetse no mw’ibanga ry’iburyo aherekeza i Kigali. Ni ahantu ndangamurage kamere. Muri za 1960 ku ngoma ya Kayibanda, nibwo uyu musozi watangiye gukorerwaho imyitozo ya gisilikare n’aba paracommandos bahamanukiraga ku migozi, ku bw’umuzungu witwa Rocher wari ufite ipeti rya capitaine, wayoboraga ikigo cya gisilikare kizwi nka camp Bigogwe.
Site Name : Imva y’umusirikare w’Umudage
Place : Western,RUBAVU,Gisenyi,Nengo,Nyaburanga,Rwanda
Site History : Imva y’umusilikare w’umudage iri mu cyahoze ari u Bugoyi. Kuri ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi Akagari ka Nengo, umudugudu wa Nyaburanga. Ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni imva bigaragara ko ishaje. Ahagana muri za 1980 kubwa Prefet Nshunguyinka, iyo mva yigeze gucukurwa n’abagizi ba nabi bashakamo ubutunzi. Muri iyo myaka hariho inkubiri (mu gihugu no mu karere) yo kumena amashusho n’ibindi bikoresho cyangwa ibibumbano byasizwe n’abazungu. Abakoraga ubwo bugizi bwa nabi ngo babaga bashakamo zahabu, mercure n’ubundi butunzi bushobora kuba bwarasizwemo n’abazungu. Iyo mva y’umusilikare w’umudage rero ngo yaje kwongera gusanwa bikoreshejwe n’umuzungu w’umu Suwisi wayoboraga sosiyete ya Rwandex muri Gisenyi y’icyo gihe. Itaracukurwa, iyo mva ngo yari yanditseho ko ishyinguyemo uwitwaga Sergent Johannes Plaen, wapfuye muw’igihumbi kimwe magana cyenda na cumi na kabili (1912).
Site Name : Inzu y’ubuvuzi bw’amatungo yubatswe n’Abadage
Place : Western,RUBAVU,Gisenyi,Nengo,Nyaburanga,Rwanda
Site History : Iyo nzu yubatswe ku bw’Abadage iri mu cyahoze ari u Bugoyi. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Muri iki gihe, ikoreramo ishami rya Laboratoire Veterinaire ya RAB (Rwanda Agricultural Board) rishinzwe intara y’Uburengerazuba. Ni ikintu ndangamurage cy’amateka. Ku gihe cy’abadage, iyo nzu n’ubundi yubatswe hagamijwe gutangiramo serivisi zitandukanye zijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo. Ku ngoma ya gikoloni y’Ababiligi, iyo nzu yakoreshejwe guhera muri 1920 nka “Laboratoire de bactériologie vétérinaire” ya Ruanda-Urundi, ikorerwamo inkingo z’indwara z’amatungo (Inforcongo, 1959). Ababiligi baje kureka gukorera muri iyo nzu, aho bujurije “Laboratoire Veterinaire National” Astrida (Huye y’ubu).
Site Name : Kwa Nyirandakunze (ishyamba cyimeza rya Cyamudongo)
Place : Western,RUSIZI,Nyakabuye,Gasebeya,Rwanda
Site History : Nyirandakunze yari umugore w’Umwami Ndagano akaba yari yarigize igishegabo; ntiyashimishwaga n’ibyo umugabo yakoraga. Umwami Ndagano we yari umuntu w’amahoro agakunda abantu be, kandi abantu bakamukunda ariko bakanga Nyirandakunze kubera ubugome bwe. Nyirandakunze iwabo hari i Busozo, akaba yari umusozokazi. Ndagano akaba yaramukuye i Karengera. Iri shyamba rya Cyamudongo ryitiriwe Nyirandakunze kuko yari yigize igishegabo yirukana Ndagano noneho baratandukana bamaze kubyarana. Bivugwa ko uyu mugore yatumiraga abantu akabica abasogotesheje inkota, ariyo mpamvu Ndagano yamuhunze kugira ngo atamuteranya n’abaturage.
Site Name : Mibirizi (Misiyoni)
Place : Western,RUSIZI,Gashonga,Karemereye,Mibirizi,Rwanda
Site History : Misiyoni y’i Mibirizi iri mu mudugudu wa Mibirizi, akagari ka Karemereye, umurenge wa Gashonga, akarere ka Rusizi. Aha hakaba ari ahantu havugwa cyane mu mateka. Mibirizi ni paroisse ya gatanu yashinzwe muri 1903 na padiri w’umuzungu wahabanje witwaga Kinuri waje aturuka mubyepfo iriya noneho araza abona ari ahantu heza arahatura ahashinga kiriziya.  
Site Name : Ku Mukore wa Rwabugiri (Kageyo)
Place : Western,NGORORERO,KAGEYO,Mukore,Nyamatanga,Rwanda
Site History : Aha hantu habaga Ingoro y’Umwami Kigeli IV Rwabugili haherereye mu cyahoze ari Cyingogo. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagali ka Mukore, Umudugudu wa Nyamatanga. Ni hamwe mu duce ndangamurage ushingiye ku mateka mu gihugu. Hazwi nk’i Kageyo, ariko bahita no Ku Mukore wa Rwabugiri. Kuhita gutyo, nuko hari igiti cy’umukore. Igituma Kageyo habarwa nk’ahantu ndangamurage ushingiye ku mateka ni impamvu eshatu. Iya mbere, n’uko Kageyo yari imwe mu ngoro z’Umwami Rwabugili, wayoboye u Rwanda kuva 1853 kugeza 1895. Abami b’u Rwanda bose hamwe batuye mu ngoro zigera kuri 124 dushingiye ku bushakashatsi bwa Alegisi Kagame. Rwabugili ubwe yabaye mu ngoro zirenga 30, harimo n’iya Kageyo. Impamvu ya kabiri ituma Kageyo haba ahantu ndangamurage h’amateka, n’uko ariho honyine mu ngoro ze zose, Rwabugili yahisemo kugenera amashyo y’inka ze bwite, by’umwihariko ayakomotse ku bucuruzi bw’imyenda. Impamvu ya gatatu ituma Kageyo iba ahantu ndangamurage h’amateka, n’uko ariho Umwami w’u Rwanda yakiriye bwa mbere umunya Burayi, Umudage Gustav Adolf Comte Von Götzen. Yaje mu Rwanda aturutse Tanzania, ageze i Rwamagana yakirwa na Sharangabo, uyu nawe aramuherekeza amugeza kuri se Rwabugiri wari waje Kageyo avuye Nyamasheke kuko indagu z’ibwami arizo zari zagennye aho agomba kwakirira umuzungu. Von Götzen yageze Kageyo kuri 29/05/1894 ; ahava tariki 02/06/1894 yerekeza mu Bugoyi n’i Kongo. Von Götzen niwe muzungu wa mbere wakiriwe n’Umwami w’u Rwanda, ariko siwe muzungu wa mbere winjiye mu Rwanda. Umuzungu wa mbere winjiye ku butaka bw’u Rwanda aturutse i Burundi n’undi Mudage witwa Oscar Bauman. Yinjiye tariki 11/09/1892, asubira i Burundi kuri 15/09/1892.
Site Name : Nyamirundi (Ntango, ku Macukiro na Kayanzi)
Place : Western,NYAMASHEKE,Nyabitekeri,Kigabiro,Rwanda
Site History : Nyamirundi ni umwigimbakirwa mugari uri mu kiyaga cya Kivu, mu cyahoze ari Kinyaga ahitwaga mu Mpala. Ubu ni mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Uburengerazuba. Nyamirundi yamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, ubwo we n’ingabo ze bahacaga ingando ndetse bakahamara igihe bitegura kugaba igitero cya mbere cyo ku Ijwi. Rwabugiri n’ingabo ze bari i Nyamirundi, umwami yaciye ingando ahitwa ku Bunyenga, aho yatekaga ijabiro kuva icyo gihe bahise mu Kigabiro kugeza magingo aya. Ubu ni mu rugabano rw’imidugudu ya Rweru na Bunyenga, mu kagari ka Kigabiro, mu murenge wa Nyabitekeri.
Site Name : Ntango
Place : Western,NYAMASHEKE,Nyabitekeri,Ntango,Nyamirundi,Rwanda
Site History : Rwabugiri atetse ku Bunyenga, ingabo zaciye ingando hepfo yaho, ubu hitwa ku Ntango, aho zari zitegeye Rujyo na Rugendo. Ntango iri mu mudugudu wa Nyamirundi, mu kagari ka Ntango, mu murenge wa Nyabitekeri. Aho ku Ntango niho ingabo zari zaciye ingando zitegereje kwambuka ngo zijye kurwana n’iza Kabego ku Ijwi. Ubundi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, intango ni ikibindi kinini cyane akenshi banyweragamo inzoga y’imihigo ingabo zitegura gutabara cyangwa se zivuga amacumu zitabarutse. Aho ku Ntango rero niho ingabo za Rwabugiri zahigiraga mbere yo gutabara ku Ijwi n’i Bunyabungo. Ahaterekwaga intango y’abahizi hari hari ikivumu kinini kigwa hasi kubera gusaza mu myaka ya za 2000, ubu nta kimenyetso kihasigaye.
Site Name : Ku macukiro
Place : Western,NYAMASHEKE,Nyabitekeri,Ntango,Nyamirundi,Rwanda
Site History : Rwabugiri n’ingabo ze bari barajyanye ingishywa zabakamirwaga, urwuri n’ibuga ryazo biri ku mwaro wa Nyamitaka mu kagari ka Ntango. Kuko iryo shyo ryahamaze igihe, ryahasize amacukiro menshi, guhera ubwo urwo rwuri rwitwa Ku Macukiro. Aho ku Macukiro hari ubutaka bw’umukara kandi harera cyane kubera ifumbire ikomoka kuri izo nka. Abafite imirima hafi yaho baza kuyora ubwo butaka bakabufumbiza imirima itakera. Ku Macukiro hasigaye igiti kimwe cy’umuvumu munini, ariko nacyo kigiye kwikubita hasi kuko abahashaka ifumbire bacukura mu mpande zacyo imizi myinshi igasigara hejuru.
Site Name : Kayenzi
Place : Western,NYAMASHEKE,Nyabitekeri,Ntango,Kayenzi,Rwanda
Site History : Igitero cya mbere Rwabugiri yagabye ku Ijwi cyambukiye ku Kayenzi ka Nyamirundi; ariko bambuka bigoranye kuko ingabo za Kabego zari zabimenye zishinga ibirindiro i Nyakarengo zitegeye Kayenzi zicunze ko Abanyarwanda bambuka zikabarwanya bataromoka. Rwabugiri abonye Abanyejwi banze kuvirira, ingabo yari afite azicamo ibice bibiri: zimwe zisigarana nawe ku Kayenzi izindi zica ruhinga ya nyuma zisubiza iya Mwaga, zigenda Bitare yose na Rwamatamu zambukira i Mpembe zitera Ijwi ziyiturutse mu gice cya ruguru. Ubu Kayenzi iri mu mudugudu wa Kayenzi, mu kagari ka Ntango, mu murenge wa Nyabitekeri.
Site Name : Ibigabiro bya Rwabugiri i Nyamasheke
Place : Western,NYAMASHEKE,Kagano,Ninzi,Rwanda
Site History : Umwami Kigeri IV Rwabugiri wategetse u Rwanda guhera mu w’1853 kugeza mu w’1895 yari afite imirwa myinshi mu gihugu. Imwe muri iyo mirwa yari yayubatse ku nkiko z’igihugu kugira ngo ahategurire urugamba. Umwe mu mirwa ya Rwabugiri yo ku nkiko wari wubatse mu Kinyaga ahitwa mu Mataba ya Nyamasheke, akaba yarahubatse ashaka gutera Ijwi n’Ubunyabungo. Ahahoze urwo rugo rw’umwami ubu ni mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke. Mu ngo za Rwabugiri, urw’i Nyamasheke ruzwi cyane cyane kubera impamvu ebyiri: - Igihe umudage Comte Von Gotzen yazaga mu Rwanda bwa mbere, Rwabugiri yari ari i Nyamasheke ahava ajyanywe no kumwakirira i Kageyo (mu Ngororero) muri Gicurasi 1894. Nyuma y’urwo ruzinduko Rwabugiri yagarutse i Nyamasheke ahakorera imihango y’umuganura muri Kamena 1894, birangiye atabara i Bunyabungo. - Umugogo wa Rwabugiri womowe i Nyamasheke mbere yo kumutabariza i Rutare (Gicumbi).
Site Name : Mu bigabiro bya Rwabugiri i Rubengera
Place : Western,KARONGI,Rubengera,Gisanze,Rwanda
Site History : Rubengera iherereye mu karere ka Karongi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Mu Rwanda rwo hambere, Rubengera cyari igice cy’Ubwishaza. Ako karere kamenyekanye barimo n’umwanditsi w’umuhanga Nyakwigendera Padiri Alexis Kagame (1975) bavuga ko impamvu zatumye Rwabugiri ashinga umurwa i Rubengera ari ebyiri: kuko yari ariho yagura u Rwanda, Rubengera yabaye ibirindiro bye yateguriyemo ibitero yagabye ku ijwi; ariko kandi hari na heza kugira ngo ingabo z’umwami ziharindire inkiko z’u Rwanda. Ibirindido byazo byari biri ku gasozi gahanamiye ikiyaga cya Kivu, kuva icyo gihe hitwa ku Nteko. Naho aho urugo rw’umwami rwari rwubatse ubu hitwa mu Bigabiro bya Rubengera. Ni mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi. Ibigabiro byaho byarashaje ubu hasigaye kimwe cy’igihondohondo cyane mu mateka y’u Rwanda guhera mu kinyejana cya 19, ubwo Umwami Kigeri IV Rwabugiri yahashingaga umurwa mu w’ 1874 atabarutse i Butembo (ubu ni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo – DRC, ahantu hatuye abitwa Abatembo muri za Bunyakiri, hafi ya Bukavu). Rubengera kandi niwo murwa umwami yakoreyemo (yizihirijemo) imihango y’umuganura inshuro nyinshi – inshuro ndwi (7). Uwo muhango wahabereye mu w’1874, 1875, 1879, 1880, 1881, 1891, na 1892 (Kagame,1975).
Site Name : Musaho
Place : Western,KARONGI,Rubengera,Mataba,Rwanda
Site History : Musaho ni kimwe mu bigobe by’ikiyaga cya Kivu biri i Rubengera, aho akaba ari mu karere cyera kitwaga Ubwishaza. Ubu ni mu kagari ka Mataba, umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, mu ntara y’Uburengerazuba. Aho mu Musaho niho igikomangoma cy’Ububiligi Léopoldyomotse aturutse muri Congo aje mu Rwanda bwa mbere mu wa 1925. Icyo gihe yakiriwe na Bwana Mortehan wari Resida w’u Rwanda ndetse na Montenez wari adiminisitarateri wa teritwari ya Kibuye, bari baje kuhamutegerereza. Avuye mu Musaho, Léopold yasuye misiyoni y’abaporotesitanti ya Rubengera ndetse anahabonanira n’umupasitoro wayiyoboraga witwaga Durand. Twibutse ko iyi misiyoni yashinzwe mu w’1908, ishingwa na pasitori Rohl. Nyuma yo gusura misiyoni ya Rubengera, igikomangoma Léopold yanabonanye kandi n’umwami Yuhi V Musinga bahurira i Nyabitare. Kuva yashinga umurwa we i Nyanza mu w’1899, iyo niyo yari ibaye inshuro ya mbere Musinga ahahaguruka akarambagira igihugu n’ubwo atariyo mpamvu yari yamuhagurukije. Mbere yo gusubira muri Kongo n’ubundi yambukiye mu Musaho, igikomangoma Léopold yabanje gusura misiyoni ya Kabgayi nyuma yo kubonana na Musinga. Icyo gihe umushumba wa Vicariat Apostolique du Ruanda (yari ifite Kabgayi nk’ikicaro gikuru) yari Musenyeri Hirth wahatuye guhera ku wa 14 Gashyantare 1905 akaba ari naho yaguye ku wa 6 Mutarama 1931.
Site Name : Rukari
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Rwanda
Site History : Mu Rukari ni i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Hari ingoro umwami Mutara III Rudahigwa yari atuyemo. Aho iyo ngoro yubatse ni mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza. Rudahigwa niwe wari umwana w’imfura ya Yuhi V Musinga. Yamubyaranye n’umwamikazi Kankazi, umukobwa wa Mbanzabigwi. Rudahigwa yimye ingoma ku wa 16 Ugushyingo 1931. Yimiye i Nyanza, yimikwa na Bwana Charles Voisin, umubiligi wari guverineri wa Ruanda-Urundi. Rudahigwa yavukiye i Nyanza muri Werurwe 1911.
Site Name : Mututu
Place : Southern,NYANZA,Kibilizi,Mututu,Kabeza,Rwanda
Site History : Mututu ni umusozi uherereye ku Mayaga mu ntara y’Amajyepfo. Kuri uwo musozi, umwami Mutara III Rudahigwa yari ahafite ishyo ry’inka ryorowe kijyambere. Ikiraro n’urwuri rwazo byari biri mu Kigarama ku nkuka z’igishanga cya Nyarubogo kiri hagati ya Busoro na Kibirizi. Ubu ni mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Mututu, umurenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza. Rudahigwa yatangiye kororera i Mututu mu w’1948 cyangwa 1949. Muri urwo rwuri yahubatse ikiraro gikomeye (cyubakishije amabuye, gisakaje amabati, gikingishijwe ibyuma); ahazana ishyo ry’inka z’inkuku 60 zitwaga Ingeri; imfizi yazo ikitwa Ruhugafu. I Mututu – kimwe no ku cya Rudahigwa mu Mutara, umwami yahashyize urwuri yororeramo kijyambere ashaka kubera urugero rubanda, kugira ngo aborozi bamurebereho bagabanye umubare w’inka ahubwo bongere umusaruro uzikomokaho. Mu yandi magambo, Rudahigwa yashakaga ko Abanyarwanda bareka korora mu buryo bwa gakondo, ahubwo bakorora kijyambere kugira ngo bo ubwabo biteze imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Site Name : Kibeho
Place : Southern,NYARUGURU,Kibeho,Rwanda
Site History : Kibeho ni umusozi uri mu karere kitwaga mu Nyaruguru mu Rwanda rwo hambere, ubu uherereye mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, mu majyepfo y’u Rwanda. Hamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, ay’Afurika n’ay’isi muri rusange – ku bafite ukwemera gaturika – guhera mu mpera za 1981 kubera kubonekerwa kwahabereye kandi ari naho bibaye bwa mbere muri Afurika. Uretse ibyo kubonekerwa, Kibeho yongeye kuvugwa cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 kubera inzirakarengane z’Abatutsi barenga 28,000 zaguye muri kiriziya yaho ku wa 13 Mata 1994. Abahahungiye bari bizeye kubaho kuko ho ari ku « butaka butagatifu ». Abantu bagaragayeho ibimenyetso byo kubonekerwa i Kibeho barenga 20, ariko Kiliziya Gaturika yo yemeye ukuri kw’abakobwa batatu gusa ari nabo tugarukaho muri iyi nkuru. Babiri muri abo bakobwa baracyariho ariko ntitwagize amahirwe yo guhura nabo ngo tuganire kuko kubageraho biragoye.
Site Name : Urwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Astrida
Place : Southern,HUYE,Tumba,Rwanda
Site History : Astrida ni imwe muri teritwari (Territoires) 10 zari zigize u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, guhera muri 1916 zikiri enye kugeza tariki 25/01/1960 ubwo teritwari zahindukaga perefegitura (préfectures) (Lugan,1997: 317; 400). Iyi teritwari yashyizweho ku wa 1 Ukuboza 1923, ibiro byayo bikuru byubakwa i Tumba hahoze ari mu Mvejuru, ibiro byungirije biri mu i Rango. Izina Astrida ryazanywe n’Ababiligi rikomotse ku mwamikazi wabo witwaga Astrid Sofia Lovisa Thyra, umugore wa Leopold III, umwami w’Ububiligi. Leopold III yarongoye Astrid akiri igikomangoma mu w’1926.
Site Name : Urusisiro rw’abazungu
Place : Southern,HUYE,Ngoma,Rwanda
Site History : N’ubwo Astrida yari irimo imihanda, yose yari imihanda y’igitaka. Kugeza igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge, igice cy’umuhanda wari urimo kaburimbo cyavaga kuri Hotel Faucon kikagera hafi y’ibiro bya teritwari, ubu hari CASA Hotel, iri hafi y’ibiro by’Umurenge wa Ngoma. Ku nkengero z’uwo muhanda niho abazungu bari batuye. Urusisiro rw’amazu bari batuyemo rwaheraga imbere y’ibiro bya teritwari – ahari resitora y’Abashinwa ubu – rukagarukira hafi y’ikibuga cy’indege. Amwe mu mazu y’icyo gihe n’ubu aracyahari.  
Site Name : Urusisiro rw’ « involiwe » (Quartier des évolués)
Place : Southern,HUYE,Ngoma,Rwanda
Site History : Mu gihe cy’ubukoroni byari bibujijwe ko umwirabura yatura mu rusisiro rw’abazungu. Niyo mpamvu leta y’abakoroni yari yarubakiye Abanyarwanda bize bayikoreraga (évolués) urusisiro rw’i Ngoma, inahashyira inzu y’imyidagaduro. Uru rusisiro rwari rugizwe n’amazu ya kijyambere ugereranije n’ayo rubanda rwa giseseka bari batuyemo. Yari yubatse mu buryo bumwe, ariko ari mato ugereranije n’ayo abazungu babagamo.  
Site Name : Mu Cyarabu
Place : Southern,HUYE,Tumba,Rwanda
Site History : Abarabu b’abayisilamu ahanini nibo bakoraga ubucuruzi muri Astrida. Amaduka yabo yari akikije umuhanda uva ku biro bya teritwari ujya ku bitaro, akagarukira ahari akazu karimo ishusho ya Bikiramariya. Aho abarabu bari batuye hitwaga mu Cyarabu kandi n’ubu niko hakitwa.
Site Name : Hoteri Faucon (Hôtel Faucon)
Place : Southern,HUYE,Huye,Rwanda
Site History : Hoteri Faucon (Hôtel Faucon) niyo hoteri imwe rukumbi yari iri Astrida ndetse no mu Rwanda muri rusange mu gihe cy’ubukoroni mbere yo kubakwa kwa Hoteri Ibisi (Hôtel Ibis). Hoteri Faucon yitiriwe nyirayo witwaga Faucon, ikaba yaranywerwagamo n’abazungu gusa. Abasheshe akanguhe bavuga ko imbere yayo hari icyapa cyanditse mu rurimi rw’igifaransa gikumira abirabura n’imbwa « entrée interdite aux noirs et aux chiens’. Iri vanguraruhu ngo ryaciwe n’umwami Mutara III Rudahigwa mu w’1955.  
Site Name : Cercle Frère Secundien
Place : Southern,HUYE,Ngoma,Rwanda
Site History : Mu gihe abazungu banyweraga muri Hoteri Faucon, abirabura bize bari batuye mu rusisiro rw’i Ngoma nabo bari bafite akabari kabo kihariye katagerwagamo na rubanda rutize. Ako kabari kari kari mu nyubako yitwa Cercle Frère Secundien yari irimo n’ibyumba bidagaduriramo. Iyi nyubako bari bayitiriye umufurere washinze Urwunge rw’Amashuri rw’Astrida. N’ubwo nta tegeko ryababuzaga kwinjiramo, imiterere y’ako kabariyakumiraga abatize ntibashobore kukinjiramo. Icyatumaga abatarize bahatinya ni uko hataramirwaga n’abasirimu gusa (abirabura bize, bambaraga neza kandi bakaganira mu gifaransa gusa). Indi mbogamizi cyari igiciro kuko ahandi icupa rimwe ry’inzoga ryagurwaga 15 ariko muri ako kabari bakarigurisha 17F. Komite yayoboraga Cercle Frère Secundien niyo yari yarazamuye igiciro ku bushake kugira ngo nabo bakumire rubanda rwa giseseka.
Site Name : Katedarari ya Butare (Cathédrale de Butare)
Place : Southern,HUYE,Huye,Rwanda
Site History : Ikindi kimenyetso cy’amateka ya Astrida kigaragara ubu ni kiriziya ariyo katedarari ya Butare (Cathédrale de Butare) yubatswe mu w’ 1934. Iyi kiriziya kugeza ubu niyo nini mu Rwanda yitwa Our Lady of Wisdom / Cathedrale Notre-Dame de la Sagesse. Yitiriwe umwamikazi w’ababiligi witwaga Astrid watanze ku wa 29 Kanama 1935 azize impanuka y’imodoka kugira ngo ibe urwibutso rwe. Ntawasoza amateka ya Astrida nk’umujyi wari ukomeye mu gihe cy’ubukoroni atavuze ko ariho Umwami Yuhi V Musinga yahuriye bwa mbere n’umwami w’u Burundi witwaga Mwambutsa. Bahahuriye mu w’1929.
Site Name : Gakenyeri kwa Musinga
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Rwanda
Site History : Mu Gakenyeri ni mu mujyi wa Nyanza ahari hubatse umurwa w’Umwami Yuhi IV Musinga ndetse n’umugabekazi Nyirayuhi Kanjogera. Ubu ni mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza. Amateka ya Musinga ari i Nyanza yanditswe mu bitabo byinshi bivuga amateka y’u Rwanda ariko uwayavuye imuzingo cyane ni Padiri Alexis Kagame (1975). Musinga yatuye i Nyanza igihe kirekire ariko siho yatuye bwa mbere dore ko atari naho yimiye. Musinga yimye ingoma nyuma y’intambara yo ku Rucunshu; asimbura Mibambwe IV Rutarindwa waguye muri iyo ntambara mu w’1897. Yimiye i Runda hafi ya Gihara, ahabwa izina ry’ubwami rya Yuhi V. Imihango yo kumwimika yabaye mu ntangiriro z’uwo mwaka iyobowe n’umwiru Mabare, mwene Nkuriyingoma nawe wari umwiru. Icyo gihe Musinga yari umwana w’ingimbi (afite imyaka nka 17) ku buryo yategekerwaga na nyina ndetse na ba nyirarume.
Site Name : Gitwe
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Rwanda
Site History : Gitwe ni umusozi uherereye mu murenge wa Kabagari, mu karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo. Mu Rwanda rwo hambere uwo musozi waramenyekanye cyane kubera ko ariho itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda ryatangiriye. Izina Gitwe ubwaryo rifite imvano. Mu kinyejana cya 15 umwami Mibambwe I Mutabazi Sekarongoro yari ariho arambagira igihugu ageze kuri uwo musozi imvura igwa ari nyinshi iramunyagira, abuze aho yugama arawuvuma. Kuva icyo gihe, Abanyarwanda barawutinye ntibawuturaho kuko wavumwe n’umwami.
Site Name : Save
Place : Southern,GISAGARA,Save,Rwanda
Site History : Paruwasi Gaturika ya Save ni intangiriro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Save iyi yashinzwe mu mwaka wa 1900, ikaba ariyo Misiyoni Gaturika ya mbere mu Rwanda. Iherereye mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Save. Aho yubatse hagaragara kandi amazu acumbikwamo n’abapadiri; ibigo by’amashuri abanza nka Save A; ibigo by’amashuri yisumbuye nka TTC Save, ndetse na Kaminuza Gatolika ya Save. Hari kandi amazu akorerwamo ubucuruzi butandukanye bukorwa n’iyi Paruwasi. Abapadiri bera binjiye mu Rwanda mu mwaka 1900. Binjira mu Rwanda bari kumwe n’ababatwaje imizigo yabo bagera ku 150, bakaba bari baturutse mu majyepfo y’ikiyaga cya Victoria bayobowe na Musenyeri Hirth. Iri tsinda kandi ryarimo abasirikare babaherekeje, ndetse n’abacuruzi.
Site Name : Butansinda bwa Kigoma na Muyange
Place : Southern,MUHANGA,Muhanga,Rwanda
Site History : Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ni mu karere ka Muhanga. Aha niho Ibisumizi bya Ruganzu Ndoli, ubwo byari bivuye i Butangampundu, byarasaniye kugeza bishize, byigana umunyenzoga wa Ruganzu Ndoli witwaga Rusenge. Uyu Rusenge yari yiyahuye nyuma y’urupfu rwa shebuja, umwami Ruganzu II Ndoli. Aha hari ahasaga umwaka w’i 1500. Muri ibi Bisumizi harimo abazwi cyane nka Muvunyi wa Karema ngo Karemajwe n’ibyuma (Ishyogo rya Karema Sebitana, Mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega), n’umugaragu we Kamara wanakomotseho imvugo igira iti “Si we Kamara”! Hakaba kandi na Rucinya ruciye bugufi, ndetse na Senyabyambu. Ruganzu Ndori rero yaje kugwa mu gitero cye cya nyuma yagabye ahitwa Musaho wa Rubengera mu Bwishaza, yishwe na Bitibibisi, ari naho hava imvugo cyangwa insigamigani ngo “Si umugabo ni Bitibibisi”. Ruganzu amaze gutanga Ibisumizi byahetse umugogo we bawujyana aho yari atuye ku Mwugariro (Ubu ni mu karere ka Nyamagabe), bahagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye), ntibavuge ko yatanze.
Site Name : Umugina w’imvuzo
Place : Southern,RUHANGO,Byimana,Rwanda
Site History : Umugina w’Imvuzo uherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagali ka Ntenyo. Ni ahantu hamenwaga ibivuzo n’imbetezi by’umuherwe uzwi mu mateka y’u Rwanda rwo hambere y’ubukoroni witwaga Mirenge ku Ntenyo. Uyu Mirenge wo ku Ntenyo bivugwa ko yari umukungu cyane, ku buryo ibivuzo bivuye iwe, kubera kuba byinshi cyane byakoze ikintu kimeze nk’icukiro cyangwa umugina. Uyu mukungu Mirenge wo ku Ntenyo kandi azwiho kuba yari Sebukwe wa Ngunda uvugwa cyane mu migani. Aha usibye kuba ari ku Mugina w’Imvuzo, bahita kandi “Kwa Mirenge ku Ntenyo”. Kuri ubu abakarani bibumbiye muri cooperative “COMEP Turwanye Ubukene” ikorera aha ku Ntenyo, mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yatangiye igikorwa cyo kuhatunganya.
Site Name : Urutare rwa Kamegeri
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Rwanda
Site History : Urutare rwa Kamegeri, ruherereye mu karere ka Ruhango, rukaba rwibutsa amateka y’umutware witwaga Kamegeri, wabayeho ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (wategetse u Rwanda ahayinga 1609-1642), watwikiwe kuri uru rutare we ubwe yari yateguye nk’igihano cyari guhabwa abagizi ba nabi. Uru rutare ruherereye mu murenge wa Ruhango; akagali ka Rwoga, umudugudu wa Ruhango. Rwitiriwe Kamegeri kuko yarutwikiweho nyuma yo kugaragaza ubugome bukabije. Kamegeri uwo ngo yaje gusaba Umwami Mibambwe Sekarongoro Gisanura bitaga Rugabishabirenge, ko yarutwikiraho umuntu wari wakoshereje Umwami. Kamegeri yavugaga ko yarucanira rwamara gutukura bagashyiraho uwo mugome wari wagomeye umwami. Umwami Gisanura wari unatuye hafi y’urwo rutare, yasabye ko bashaka inkwi nyinshi, bagacanira rwa rutare. Rumaze gutukura, baramuhamagaye, umwami ahageze arabyitegereza, asanga Kamegeri yagize ubugome buhambaye, nibwo ategetse ko ari we bafata ahubwo, bakarumushyiraho, kuko yatanze igitekerezo cyuje ubugome. Ni uko uru rutare rwaje kwitirwa kamegeri. Gisanura nawe yaje gutanga azize igisebe cy’umufunzo yarwaye ku kaguru. Kuri ubu akarere ka Ruhango kariho karatunganga aha hantu ndangamateka, kakaba kanifuza ko ba mukerarugendo batandukanye bajya bahasura, bakahigira amateka atandukanye y’igihugu.
Site Name : Iriba rya Mashira
Place : Southern,RUHANGO,Shyogwe,Kirwa,Rwanda
Site History : Iri riba riri mu mpinga y’umusozi, mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ntongwe, akagali ka Kayenzi, umudugudu wa Kirwa. Iri riba bivugwa ko ryavutse aho umuhinza w’umubanda watwaraga i Nduga Mashira yanyuze, ubwo ngo yari avuye kuyogoza ibyo bice, akaba yari atashye ku murwa we wari i Nyamagana. Uyu Mashira akaba yari umukwe w’umwami w’u Rwanda Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi, ari nawe waje kumuhitana! Umwami aza i Nyamagana ari nk’umushyitsi wa Mashira; ubwo Mashira yari yubatse mu Kivumu cya Rwesero. Muribuka ko yari yarabaye umukwe wa Mibambwe. Mashira rero aza gusanganira sebukwe, nta cyo yikanga, arazimana! Bigeze aho baramufata, Mibambwe aramwica, amutsinda aho ngaho i Nyanza, ibyo kwa Mashira birarimbuka, Nduga itsindwa itsinzwe ityo. Mashira kandi avugwaho kuba se w’Umwari wa Musamo nawe warigitiye muri aka karere, ubwo yari ashyingiwe, bikavugwa ko yarigise kuko se yarenze ku muco, agaherekeza umukobwa kandi cyaraziraga ko umugabo yaherekeza umukobwa we ugiye gushyingirwa.
Site Name : Umwari wa Musamo
Place : Southern,RUHANGO,Ruhango,Musamo,Rwanda
Site History : Ni urutare bivugwa ko rufite ishusho y’umuntu w’umukobwa. Uru rutare rwavutse mu murenge wa Ruhango, akagali ka Musamo nyuma y’uko harigitiye umwari iwabo bari bagiye gushyingira. Guhera ubwo hacibwa iteka mu Rwanda ko nta mubyeyi ugomba guherekeza umukobwa we agiye kurongorwa n’umugabo wamusabye.  
Site Name : Ibisi bya Nyamagabe
Place : Southern,NYAMAGABE,Musebeya,Rwanda
Site History : Ni uruhererekane rw’imisozi ihanamye iherereye mu karere ka Nyamagabe. Iyi misozi ikaba yari izwiho kuba indiri y’impyisi, imihari, ndetse abahigi bakundaga kuhavumbura inkwavu.
Site Name : Itembabarozi
Place : Southern,MUHANGA,Shyogwe,Mbare,Rubuye,Rwanda
Site History : Itembabarozi ni ahantu mu kabande hatemba umugezi, hakaba ari mw’ihuriro ry’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Mu Rwanda rwo hambere, habarizwaga mu Marangara. Ni mu Ntara rero y’Amajyepfo; agace kabereye gusurwa (bitewe n’uko kuhagera byoroshye kurusha) kakaba gaherereye muri Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mbare, Umudugudu wa Rubuye. Ni ahantu ndangamurage kamere. Hari ku butumburuke bwa metero 1665. Imisozi ikikije ako kabande irangwa n’amabuye, ariko mu kabande akaba ariho hagaragara ibitare binini cyane byagiye byanamishwa n’umugezi uhatembera, cyane cyane mu bihe by’imyuzure.
Site Name : Rucunshu
Place : Southern,MUHANGA,Shyogwe,Mbare,Rubuye,Rwanda
Site History : Rucunshu n’ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu cyahoze ari Marangara. Ubu haherereye mu Umudugudu wa Rubuye, Akagali ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli IV Rwabugili, Rucunshu yaranzwe n’intambara yo kumuzungura hagati y’abari bashyigikiye Mibambwe IV Rutalindwa wari warazwe ingoma na se ku ruhande rumwe; n’abari bashyigikiye uwaje kuba Umwami Yuhi V Musinga. Kuri ubu nta bimenyetso bikigaragara by’icyo gihe, ariko abaturage berekana ko ahahoze inzu Umwami Mibambwe IV Rutalindwa yatuyemo akaza no kuyigwamo Ni ku butumburuke bwa metero 1800. Ahari urugo rwa Kanjogera na Musinga ni mw’itaba ry’agasozi bikurikiranye. Ku mutwe w’ako gasozi kandi, hari itaba ryitwa ku Rubugulizo.vi Iri zina ryaturutse ku mpamvu y’uko na nubu hakigaragara ibitare bishashe bicukuyeho ibisoro. Tariki 22 Ukuboza 1889 nibwo Umwami Kigeli IV Rwabugili yimitse Mibambwe IV Rutalindwa nk’Umwami uzamusimbura ku ngoma (Kagame, 1975: 75).
Site Name : Shyogwe
Place : Southern,MUHANGA,Shyogwe,Mubuga,Kigarama,Rwanda
Site History : Shyogwe n’ahantu ndangamurage h’amateka. Cyera hahoze ari mu Marangara. Ubu haherereye mu Umudugudu wa Kigarama, Akagali ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Hazwi mu mateka nk’ahantu ubutegetsi bwa gikoloni bw’Ababiligi bwari bwarubatse ingoro y’Umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi, bugira ngo bumushyire kure y’umuhungu we, Umwami Mutara III Rudahigwa, kubera gutinya ko yagira uruhare rubi ku butegetsi bw’umuhungu we nkuko Kanjogera yari yarabigenje mbere ye ku ngoma ya Yuhi V Musinga (Kagame, 1975 : 193). Ubu ahahoze ingoro y’Umugabekazi hasigaye hari ikibuga cy’umupira w’amaguru. Ibindi biharanga n’akazu kubakishije amatafari kahozemo ishusho ya Bikira Maria, ariko abaturage baho bavuga ko kahashyizwe nyuma cyane y’uko ingoro y’umugabekazi ishenywe. Hari n’urukuta rw’amatafari rugihagaze, kimwe n’ umusingi w’ izindi nkuta zari ziteganye n’urwo rugihagaze, bivugwa ko zari izikoreye ibigega by’amazi yakoreshwaga kuri iyo ngoro, ndetse no mu baturage baho. Agasozi Kankazi yari atuyeho kitwa Rwinyana. Aho ingoro ya Kankazi yahoze hari ku butumburuke bwa 1881m.  
Site Name : Ishyamba rya Busaga
Place : Southern,MUHANGA,Rongi,Ruhango,Muyebe,Rwanda
Site History : Ishyamba rya Busaga ni ahantu ndangamurage kamere. Riherereye mu Umudugudu wa Muyebe, Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Cyera hari muri Ndiza. Ni ishyamba rya kimeza rifite ubuso bwa hegitari ijana na mirongo itanu n’imwe (151 ha). Ritwikiriye agasozi nyaburanga gafite ibikombe bibiri bisa n’ibiteye kimwe; bitembamo imigezi ibiri umwe ukitwa Muhabwa, undi ukitwa Mwura. Ku mutwe w’iri shyamba hafite ubutumburuke bwa metero 2,221m. Cyera ngo iri ryari ishyamba ry’umutamenwa, ariko ubu bigaragara ko n’ubwo ribungwabungwa uko bishobotse, hari byinshi rigenda ritakaza. Hagaragaramo utuyira abaturage banyuramo bashaka inzira y’ubusamo; bagiye gutashya inkwi; gushaka imiti; n’ibindi. Ngo hari n’amoko y’inyamaswa yahozemo ubu atakiboneka; nk’ifumberi ngo zamazwe n’abacengezi igihe babaga muri iri shyamba muri za 1998; cyangwa inguge zahacitse muri za 1979 zimazwe n’abaturage.
Site Name : Mwima
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Rwesero,Rukari,Rwanda
Site History : Mwima n’ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu cyahoze ari Nyanza. Ubu ni mu Umudugudu wa Rukali, Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Hazwi cyane nk’ahashyinguwe Umwami Mutara III Rudahigwa nyuma yaho atangiye i Bujumbura tariki 25/07/1959. Abiru bari bifuje ko ashyingurwa Rutare mu Karere ka Gicumbi y’ubungubu, nkuko byari bisanzwe bigenda ku bami bafite izina rya Mutara. Ariko haje kwemezwa ko ashyingurwa Mwima tariki 28/07/1959, bitewe n’uko Rudahigwa ubwe yari yaragennye kuhubaka urwibutso (mausolée) yateganyaga kwimuriramo ivu (ibisigazwa) rya se Yuhi V Musinga, no kuhategura imva ye bwite (Kagame, 1975 :255). Ikigaragara i Mwima muri iki gihe (Gicurasi 2017), ni imva eshatu : iya Rudahigwa iri hagati ; iy’Umwamikazi Rosalie Gicanda i buryo, wishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi tariki 20/04/1994 ahahoze ari i Butare ; akaza gushyingurwa Mwima iruhande rw’umugabo we tariki 20/04/1995. Imva ya gatatu iherereye i bumoso n’iy’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste waguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 16/10/2016, akaza gutabarizwa Mwima tariki 15/01/2017. Mwima kandi izwi nk’ahabaye ingoro y’Umwami Kigeli IV Rwabugili (Kagame, 1975 :23) ; ndetse hongera guturwa na Yuhi V Musinga (Kagame, 1975 :146).
Site Name : Ibisi bya Huye
Place : Southern,HUYE,Huye,Rwanda
Site History : Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage h’umuco. Bibarizwa mu midugudu itanu ariyo Gatongati, Kigarama, Kinyinya, Kimana na Gako byo mu Kagali ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Ibisi bya Huye biherereye mu cyahoze ari Burwi. Ibisi n’urwunge rw’imisozi miremire. Ibisi bya Huye bishyirwa ku rutonde ndangamurage rw’umuco kubera ko ibitekerezo byinshi bivuga kuri aho hantu ari iby’ubuvanganzo (récits litteraires) aho kuba iby’amateka. Ikizwi cyane muri ibyo bitekerezo ni ikivuga ukuntu Umwami w’u Rwanda Ruganzu II Ndoli yakoresheje ubwenge kugira ngo aneshe uwitwa Nyagacyecuru wari umuhinza wo mu Bisi bya Huye. Uretse ingabo zimurinda, Nyagacyecuru uyu ngo yari afite urugo ruzengurutswe n’ibitovu, ibisura, iminyonza n’iminyinya; ndetse akagira ngo n’inzoka y’uruziramire yahashyaga abashatse kumutera. Ruganzu II Ndoli rero ngo yararebye asanga atamurwanya akoresheje ingabo uko bisanzwe. Ahubwo yamuhenze ubwenge ngo amugabira ihene, za hene ziza kurya ibitovu, ibitovu bicitse na ya nzoka ya kabutindi irahunga. Nyagacyecuru rero ubwo yasigaye atakirinzwe bikomeye nkuko byari bisanzwe, nuko Ruganzu II Ndoli aherako aramutera n’ingabo ze z’Ibisumizi, aramunesha (Pagès, 1933 : pp 282-283).
Site Name : Ngeri /ibigabiro bya Rwabugili na Muhigirwa
Place : Southern,NYARUGURU,Ngera,Rwanda
Site History : Ibigabiro by’Umwami Kigeli IV Rwabugili n’iby’umuhungu we Muhigirwa biri mu Umudugudu w’Akagera; Akagali ka Ngeli; Umurenge wa Munini; Akarere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo. Ngeri iri mu cyahoze ari Nyaruguru kuva na cyera. N’ahantu ndangamurage h’amateka. Hahoze ari imwe mu ngoro z’Umwami Kigeli IV Rwabugili, ndetse nyuma haza no kuba urugo rw’umuhungu we Muhigirwa igihe yayoboraga ingabo z’i Nyaruguru. Ibigabiro by’urugo rwa Muhigirwa bigaragazwa muri iki gihe n’ ibiti by’imivumu bikuze bigera kuri bitanu (5), biri mu murima uhingwa n’umuturage; ubutumburuke bwaho ni metero 1896. Naho ahahoze urugo rwa Rwabugiri nta kigabiro gihari, ahubwo hubatse amazu y’abaturage hagati mu mirima. Ngeli ni agasozi kitegeye u Burundi neza, kakaba gakikijwe n’utundi dusozi ari two: Ruko, Choko, Akagera, Kamana na Ruseke.
Site Name : Gaseke/ ibigabiro bya Cyilima Rujugira
Place : Southern,KAMONYI,Kayumbu,Gaseke,Nyarunyinya,Rwanda
Site History : Ibigabiro bya Cyilima Rujugira i Gaseke biherereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagali ka Gaseke, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni mu cyahoze ari Rukoma. Ni ahantu ndangamurage h’amateka, kuko ariho abami b’izina rya Mutara na Cyilima boserezwaga bakanahaherwa icyubahiro ku ngoma z’abasimbura babo bane aribo Kigeli, Mibambwe, Yuhi, na Cyilima cyangwa Mutara; mbere yo gutabarizwa i Rutare mw’ijoro ry’umunsi w’iyimikwa ry’undi Mwami w’izina rya Kigeli, nkuko byari byarajyennwe na Mutara I Semugeshi (Kagame, 1972: 115-116). Uyu Mwami ni nawe wa mbere woserejwe i Gaseke (Kagame, 1972: 118). Yakurikiwe na Cyilima II Rujugira mu guhabwa icyo cyubahiro i Gaseke.
Site Name : Umukindo wa Makwaza
Place : Southern,GISAGARA,Mukindo,Rwanda
Site History : Mu Mukindo wa Makwaza ho mu Ndara hazwi nko kwa Nyaruzi rwa Haramanga, umuhinza w’umugesera wari warahigaruriye, nyuma y’itanga ry’umwami Ndahiro Cyamatare. Nyaruzi uwo yaje kwicwa na Ruganzu II Ndori, ahayinga umwaka wa 1500. Muri ayo magingo, Ruganzu II Ndori yabundutse i Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya), aho yari yarabundiye kwa nyirasenge Nyabunyana, uyu akaba muka Karemera Ndagara ya Ruhinda, aza kubundura u Rwanda yari agamije gukuraho abahinza bose bari bararwigabanije. Ahera kuri Rubingo I Rutongo rwa Kabuye ka Jabana rya Kigali (Ubu ni mu karere ka Rurindo), amutsinda iwe kuri Jari aho bita “Mu nzoga za Rubingo, zibira ntizisese zikanyobwa n’abatabazi”! N’ubu aho mu Nzoga za Rubingo haracyahari, ni amazi apfupfunuka mu binogo by’urutare, ahora afite ifuro rimeze nk’impiza6. Amateka atubwira ko abatabazi ba bucengeri bayanywaga bajya guhaguruka batabaye.
Site Name : Mu Twicarabami twa Nyaruteja
Place : Southern,GISAGARA,Kigembe,Rwanda
Site History : U Rwanda n’u Burundi, mu mateka yabyo byakunze kugirana intambara zidashira. Amateka atubwira ko izi ntambara zashoboraga kuba bugacya zongeye, ahanini kandi ugasanga izi ntambara zarabaga zigamije kwirata ubutwari, buri ruhande rudashaka kwemera ko abandi babarusha imbaraga. Ibi bitero ariko akenshi byakurikirwaga no kunyaga, ari ukunyaga ubutaka cyangwa se amatungo ku ruhande rwabaga rwatsinze. Mu bitero bizwi cyane byabaye hagati y’izi mpande zombi, twavuga nk’igitero cyo ku Muharuro ndetse n’igitero cya Rwagetana. Izi ntambara z’urudaca zaje kurambirana, bigera aho umwami w’u Rwanda, ndetse n’umwami w’u Burundi biyemeza guhurira aha Nyaruteja, bagirana amasezerano, biyemeza kutazongera guterana ukundi.  
Site Name : Igisoro cya Ruganzu
Place : Southern,RUHANGO,Kabagali,Rwoga,Rwanda
Site History : Iki gisoro kitirirwa Ruganzu giherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, akagali ka Rwoga, umudugudu wa Cyinyanja. Ni urutare rugari rushushanyijeho amajanja bivugwa ko ari ay’imbwa z’umwami Ruganzu II Ndori, ndetse hakanabonekaho bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu ntambara.
Site Name : Ijuru rya Kamonyi
Place : Southern,KAMONYI,Kayenzi,Rwanda
Site History : Ni kwa Yuhi Mazimpaka. Yuhi Mazimpaka avugwaho kuba yari umusiziw’umuhanga, ndetse yanasize ibisigo 4 bizwi, ariko kandi yari azwiho kugira uburanga butagereranwa. Bivugwa ko ariko yajyaga agira n’ibibazo, dore ko no mu gutanga kwe yasimbutse hejuru y’urutare, maze akahagwa. Umusezero we uri I Kayenzi. Aha Kayenzi niho habaga imisezero y’abami bitwa Yuhi; ni naho hari umusezero wa Yuhi Gahindiro.
Site Name : Imisezero ya Ruhanga
Place : Northern,GAKENKE,Muyongwe,Bumba,Rwanda
Site History : Hari imisezero y'abami n'abamikazi
Site Name : Rutare
Place : Northern,GICUMBI,Rutare,Rwanda
Site History : Imisezero y'abami n'abagabekazi
Site Name : Mulindi
Place : Northern,GICUMBI,Kaniga,Mulindi,Centre Mulindi,Rwanda
Site History : Indake yakoreshejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu. kuri ubu ni rimwe mu mashami agize Ikigo cy'Igihugu cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda (National Liberation Park Museum).
Site Name : Urutare rwa Muzungu
Place : Eastern,KIREHE,Mahama,Umunini,Ihuriro,Rwanda
Site History : Hakoreshejwe n'abazungu bambere bambuka baza mu Rwanda.
Site Name : Mu irasaniro
Place : Eastern,KIREHE,Nasho,Ntaruka,Rwanda
Site History : Habereye urugamba rukomeye igihe cy'intambara hagati ya Gisaka n'abanyoro.
Site Name : Rwabanyoro
Place : Eastern,KIREHE,Nasho,Cyambwe,Rwanda
Site History : Hashiriye abanyoro bagerageza guhunga urugamba igihe cy'intambara yabashyamiranyije n'igisaka.
Site Name : Sakara
Place : Eastern,NGOMA,Kibungo,Mahango,Gisaka,Rwanda
Site History : Hahoze urugo rw'umwami Kigeli Rwabugiri
Site Name : Kibugabuga
Place : Eastern,BUGESERA,Rweru,Rwanda
Site History : Hafi ya Ngeruka. Hari ibikorwa bikomeye by'ubworozi.
Site Name : Rugenge
Place : Eastern,BUGESERA,Rweru,Rwanda
Site History : Hahoze urugo rw'Umwami Kigeli Rwabugiri
Site Name : Mwurire
Place : Eastern,RWAMAGANA,Mwulire,Mwulire,Kigabiro,Rwanda
Site History : Ibigabiro by'Umwami Kigeli Rwabugiri
Site Name : Kagisaka
Place : Eastern,NGOMA,Kibungo,Rwanda
Site History : Aho Ubwami bwa Gisaka bwahereye bwaguka
Site Name : Fumbwe
Place : Eastern,RWAMAGANA,Fumbwe,Sasabirago,Rwanda
Site History : Umwami Ruganzu I Bwimba yarahabundiye ubwo yari atabaye bucengeri mu Gisaka.
Site Name : Nyamurindira
Place : Eastern,KIREHE,Nasho,Ntaruka,Nyamurindira,Rwanda
Site History : Nyamurindira ni umusozi muremure cyane, akaba ari hamwe habereye urugamba rukomeye hagati y'Abanyoro n'Abanyagisaka.
Site Name : Birembo
Place : Eastern,KIREHE,Nasho,Ntaruka,Nyabihara,Rwanda
Site History : Aho bita Nyabimuri; bahita Birembo kubera udusozi tubiri duhari, akitwa Nyabimuri n'akitwa Mushikiri duteganye ku buryo dukora amarembo mu buryo duteganyemo.
Site Name : Paroisse Zaza
Place : Eastern,NGOMA,Karembo,Karaba,Rwanda
Site History : Paroisse ya 2 yabayeho mu Rwanda.
Site Name : Urutare rwa Ruganzu
Place : Eastern,NGOMA,Sake,Gafunzo,Rwumba,Rwanda
Site History : Kuri uru rutare hari ibimenyetso byitirirwa Umwami Ruganzu II Ndoli
Site Name : Igongo
Place : Western,NGORORERO,KAGEYO,Mukore,Nyamatanga,Rwanda
Site History : Ibiti biteye ku nzira Umwami Rwabugiri yanyuragamo arambagira igihugu.
Site Name : Bwakira
Place : Western,KARONGI,Rugabano,Rwanda
Site History : Kwa Richard Kandt (Kanayoge). Yahakoreraga ibikorwa by'ubuhinzi, byiganjemo imbuto nshya ndetse n'amatungo yageragezaga mu Rwanda.
Site Name : Tam Tam
Place : Western,RUBAVU,Gisenyi,Nengo,Rwanda
Site History : Hahoze amazu y'Abadage ba mbere mu Rwanda.
Site Name : Gereza Nkuru ya Nyarugenge 1930
Place : City of Kigali,NYARUGENGE,Kimisagara,Rwanda
Site History : Iyi gereza izwi cyane nka 1930, niyo Gereza yabayeho bwa mbere mu gihugu.
Site Name : Nyanza Kicukiro
Place : City of Kigali,KICUKIRO,Kicukiro,Rwanda
Site History : Urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi 1994
Site Name : Ibigabiro bya Bumbogo
Place : City of Kigali,GASABO,Bumbogo,Rwanda
Site History : Hahoze urugo rwa Rwabugiri. niho hagabiwe igitero cyatsinze u Buriza bwa Nkuba ya Nyabakonjo.
Site Name : Imana y Uburunga
Place : City of Kigali,GASABO,Ndera,Rwanda
Site History : Ikimenyetso cy'insinzi mu ntambara n'i Gisaka ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa.
Site Name : Imana y inzuki
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Imana y'inzuki cyangwa ku Bimana by'i Kayanga ni ikimenyetso cy'insinzi igihe u Rwanda rwari rwakomanyirijwe n'ibihugu birukikije ku ngoma ya Rujugira; Gisaka, ndorwa, u Burundi, u Bugesera.
Site Name : Indatemwa
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Hahoze irrimbi ry'abana b'ibikomangoma byatabarukaga bikiri bito
Site Name : Umukore wa Akaruranga
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Amababi yacyo yakoreshwaga n'abantu b'ibwami, nk'ikori ryo kwisukura, naho rubanda bakagikokoraho amababi yo kuvuza inka indwara y'amakore.
Site Name : Icubya
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Icubya cyangwa igiti cy'umuhigo ni ikimenyetso cy'insinzi igihe u Rwanda rwari ruhanganye na Ndorwa ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa
Site Name : Ku Marembo ya umuganura
Place : City of Kigali,GASABO,Rutunga,Rwanda
Site History : Ku marembo y'Umuganura cyangwa ku Mana y'Umutsima niho hizihirizwaga umuhango ukomeye w'umuganura.
Site Name : Butansinda
Place : Southern,NYANZA,Kigoma,Butansinda,Butatsinda,Rwanda
Site History : Butansinda bwa Kigoma na Muyange: Haguye ibisumizi bya Ruganzu II Ndori
Site Name : Ubuvumo bwa Ruganzu
Place : Southern,NYAMAGABE,Kibumbwe,Kibibi,Gatandaganya,Rwanda
Site History : Ubuvumo bwitirirwa Umwami Ruganzu II Ndori
Site Name : iriba rya Mashira
Place : Southern,RUHANGO,Ntongwe,Kayenzi,Kirwa,Rwanda
Site History : Mashira yari umuhinza watwaraga i Nduga
Site Name : inzu yubugeni nubuhanzi iri ku rwesero
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bigega,Rwanda
Site History : inzu y'ubatswe n'umwami  MUTARA III RUDAHIGWA ariko yatanze atarayitaha
Site Name : ingoro yumwami RUKARA
Place : Southern,NYANZA,Rwabicuma,Runga,Rugarama B,Rwanda
Site History : ni aho umwami MUTARA WA II RUDAHIGWA yari atuye
Site Name : kimwe mubice bigize ingoro yumwami(umusezero wabam)
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Nyakwibereka,Rwanda
Site History : hatabarijwe abami
Site Name : ikigabiro cya YUHI V MUSINGA
Place : Southern,NYANZA,Ntyazo,Bugali,Nkomane,Rwanda
Site History : hubatse ibigo by'amashuri
Site Name : kiriziya ya kristu umwami
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bugura,Rwanda
Site History : yubatswe mugikingi cy'umwami YUHI  wa V MUSINGA,  yubakwa kungoma y'umwami we MUTARA wa III RUDAHIGAWA
Site Name : urukiko rwambere nurwakabi rwumwami
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Nyakwibereka,Rwanda
Site History : inzu y'urukiko rwa 1(nyanza kivumu)  hakorera NISS  yo ku rwego rw'intara y'amajyepfo ), inzuy'urikiko rwa 2 ubu hari icyicaro cya olympafrica/nyanza). muri izi nkiko niho hakemurirwaga  amakimberane yavutse mu baturage  ndetse ni naho hambere  gacaca yatangiriye.  
Site Name : ibigaga byumwami
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Nyakwibereka,Rwanda
Site History : ibigega by'umwami MUTARA  wa III RUDAHIGWA  yahunikagamo imyaka  igenewe kuzagoboka abaturage  mu gihe cy, amapfa.
Site Name : icyuzi cya nyamagana
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bugura,Rwanda
Site History : icyuzi cyahanzwe n'umwami MUTARA wa RUDAHIGWA
Site Name : amariba ya mutende
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bigega,Rwanda
Site History : niyo  inka z'umwami MUTARA wa III RUDAHIGWA  zashorwaga
Site Name : ikigabiro cya YUHI IV GAHINDIRO
Place : Southern,NYANZA,Kigoma,Butansinda,Nyesonga,Rwanda
Site History : harihatuye umwami YUHI IV GAHINDIRO
Site Name : ishyamba rya kibirizi
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bugura,Rwanda
Site History : ishyamba kimeza,umwami MUTARA wa III RUDAHIGWA  yahigagamo
Site Name : ibiraro bya mutara wa III rudahigwa
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bigega,Rwanda
Site History : hahozecibiraro by'inka  z'umwami mutara wa II rudahigwa
Site Name : ikimana cya nyiranzage
Place : Southern,NYANZA,Busoro,Gitovu,Kabeza,Rwanda
Site History : hari hatuwe na nyiranzage umugore wa murara wari mutware,hakorerwaga imigenzo ya kinyarwanda nko guterekera 
Site Name : inzibutso za jenoside
Place : Southern,NYANZA,Busoro,Gitovu,Rushoka,Rwanda
Site History : inzibutso zishyinguyemo  abazize jenoside yakorewe abatutsi
Site Name : ibigabiro bya RWABUGIRI ububindi bwa RUTONDE
Place : Southern,NYANZA,Busasamana,Gahondo,Bigega,Rwanda
Site History : aha hahoze ibiigabiro by'umwami rwabugiri hakaba ari naho SHARANGABO rya RWABUGIRI  wari umwami w'imandwa  yahuriye numuzungu wa mbere vongotzen
Site Name : ibigabiro bya RWABUGIRI ububindi bwa RUTONDE
Place : Eastern,RWAMAGANA,Nyakaliro,Gatare,Runzenze,Rwanda
Site History : aha hahoze ibiigabiro by'umwami rwabugiri hakaba ari naho SHARANGABO rya RWABUGIRI  wari umwami w'imandwa  yahuriye numuzungu wa mbere vongotzen
Site Name : umusozi wa fubwe
Place : Eastern,RWAMAGANA,Nzige,Rugarama,Ruvomo,Rwanda
Site History : kuri uyu musozi habereye urugamba rw'abanyarwanda n'abanyoro,bategeka urwanda amezi 6,urwanda kandi rwaharwaniye n'abanyabisaka,urwanda ruratsinda,hakaba haranavuye umugani ko utaazi akaraye ifubwe araza ifu
Site Name : indake ya musha
Place : Eastern,RWAMAGANA,Fumbwe,Nyagasambu,Rambura,Rwanda
Site History : habereye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu ,hubakwa indake y'umuyobozi muri icyob gihe  cy'urugamba
Site Name : ku igiti cyumuguruka
Place : Eastern,RWAMAGANA,Muyumbu,Nyarukombe,Rubona,Rwanda
Site History : aho hazwi kop umwami RUGANZU NDOLI yahatangiye ubwo yari kurugamba yarwanaga n'abanyagisaka akaza kuraswa aho hantu bivugwa yaharigise hakamera umuguruka ugakura
Site Name : ubuvumo bwa SAMATARE
Place : Eastern,RWAMAGANA,Nzige,Kigarama,Mikoni,Rwanda
Site History : AHO HARI UBUVUMO ,BURIMO  URUTARE RUNINI  RUFITEMO INDA NINI ,ABANTU BAJYAMO  BAKAMARAMO IMINSI BASENGA KANDI BAKANDIKA INZANDIKO ZEREKANA KO BATANZE IBYIFUZO 
Site Name : imirasire yizuba
Place : Eastern,RWAMAGANA,Rubona,Byinza,Gitwa,Rwanda
Site History : aho naho hari imirasire y'izuba itanga imuriro w'amashanyarazi , hakaba ari ahantu  nyaburanga
Site Name : umurwa bikira mariya umubyeyi wabakene cite de vierge marie
Place : Western,RUTSIRO,Boneza,Bushaka,Gaseke,Rwanda
Site History : niagace kiriziya gatolika  yatunganyije bivuye cya mgr  bigirumwami ,akubutse mu bubirigi mu mwaka  wa 1952 ,aho bikiramariya  yari amaze  iminsi  ababonekeye  BANNEUX dioseze ye asanga biberanye na congo nil , kubera ubwiza bwaho . ubu harasurwa cyane
Site Name : akabira kabi ka syiki
Place : Western,RUTSIRO,Nyabirasi,Busuku,Torwe,Rwanda
Site History : ni urutare  aho bivugwa ko umushi  katabirora kamirongoso wari wateye u Rwanda yiciwe n'umwami Ruganzu
Site Name : ku kibuguzo busuku
Place : Western,RUTSIRO,Ruhango,Gihira,Tara,Rwanda
Site History : ni urutare rugaragaza ibimenyetso by'uko  hakinirwaga igisoro bikaba bivugwa ko ari icya ruganzu ndori
Site Name : ku cyibuguzo cya matyazo
Place : Western,RUTSIRO,Rusebeya,Mberi,Rurimba,Rwanda
Site History : ni urutarerugaragaza ibimenyetso  by'uko hakinirwaga igisoro bikababivugwa ko ari icya Ruganzu ndoli
Site Name : ku musaho
Place : Western,RUTSIRO,Mukura,Mwendo,Nyarusongati,Rwanda
Site History : ni umwaro warohamiyemo ubwato buvugwa ko ari ubw'abadage   barimo  bahunga mu ntambara ya mbere y'isi yose
Site Name : urutare rwabakobwa
Place : Western,RUTSIRO,Murunda,Twabugezi,Gatare,Rwanda
Site History : urutare runini  rwakoreshwaga  mu guhanisha igihano cy'urupfu  abakobwa babaga batwaye inda y'indaro
Site Name : ikirenge cya Ruganzu
Place : Western,RUTSIRO,Mushubati,Cyarusera,Kigarama,Rwanda
Site History : ibuye rigaragaza ko umwami Ruganzu yageze muri  mukura
Site Name : mu irasaniro
Place : Western,RUTSIRO,Boneza,Bushaka,Bikono,Rwanda
Site History : habereye  intambara y'abashi  n'abanyarwanda ,ariko igihe ntucyizwi neza ,n'irizina tangabo rishobora kuba  rikomoka kuri iyo mirwano
Site Name : bugarura
Place : Western,RUTSIRO,Boneza,Bushaka,Bugarura,Rwanda
Site History : ni ikirwa kiri mu kivu kandi kiratuwe ,bivugwa ko habereye intambara ya mbere y'isi
Site Name : ku ntebe yingwe
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Bugina,Gitarama,Rwanda
Site History : bivugwa ko mbere y'uko  ishyamba rya gishwati ryangirika ,habaga ingwe ,mu ntambara y'abacengezi  hakunzwe kubera  imirwano inshuro nyinshi ,kubera imiterere yaho
Site Name : pariki ya gishwati mukura
Place : Western,RUTSIRO,Mushubati,Sure,Kaduha,Rwanda
Site History : ni ishyamba  kimeza rya gishwati na mukura byagizwe pariki,hakaba ari naho  habaga abantu bitwaga impunyu mbere y'uko basubizwa mu buzima busanzwe
Site Name : umusozi wa karumbi
Place : Western,RUTSIRO,Gihango,Mataba,Kabeza,Rwanda
Site History : ni umwe mu misozi miremire igize isunzu rya CONGO NIL aho uba witegeye ahantu hose
Site Name : urutare rwa MARUMBA
Place : Western,RUTSIRO,Ruhango,Gihira,Rukoko,Rwanda
Site History : ni urutare runini cyane ruteretse ku yandi atatu mato ,mbere y'uko rwika umuntu yajyagamo imbere hari n'ibisa n'ibyumba  ,aho hari indiri y'inyamaswa zigznjemo ibinyogote
Site Name : umusozi wakanage
Place : Western,RUTSIRO,Mushubati,Bumba,Ruhinga,Rwanda
Site History : iri zina akanage rikomoka ku mukecuru nyirakanage wari ahatuye
Site Name : ibigabiro byumwami Rwabugiri
Place : Western,NYAMASHEKE,Bushenge,Gasheke,Biguzi,Rwanda
Site History : hari urugo rw'umwami kigeri IV Rwabugiri , yahagurucyiragamo agabye ibitero ku ijwi . hashyizweho ibyapa biharanga.
Site Name : umwaro wumwami
Place : Western,NYAMASHEKE,Bushekeri,Buvungira,Bushekeri,Rwanda
Site History : ni icyambu kiri ku nkombe z'ikiyaga cya kivu ,aho amto y'umwami kigeli IV Rwabugiri yatsukiraga  akanahomokera mu gihe  yateraga ku ijwi
Site Name : akarwa kabakobwa
Place : Western,NYAMASHEKE,Shangi,Mataba,Gasumo,Rwanda
Site History : ni akarwa kari mu kiyaga cya kivu kuri 2600m uturutse ku mwaro w'umwamikajugunywagaho  abakobwa b'abanyarwanda kazi batwaraga  inda z'indaro ,bamwe bakahagwa, abandi bagatwarwa n'abashi  bo ku ijwi,ari naho haturutse izina nyamasheke ryahawe akarere ubu.
Site Name : amacukiro yinka zumwami
Place : Western,NYAMASHEKE,Cyato,Bisumo,Hangari,Rwanda
Site History : ni ku nkombe z'ikiyaga cya kivu aho inka z'umwami Ruganzu  II ndoli zabyagiraga zikahata amase igihe kirekire , ari byo byatumye ubutaka bwaho bwibikamo ifumbire itangaje.abaturage batwara ubwo butaka  babujyana mu mirima yabo.ubuyobozi bwahagaritse ibyo bikorwa byo gutwara ubwo buta kuko byangizaga inkombe z'ikiyaga
Site Name : inzu ya richard kandt mu kigaga
Place : Western,NYAMASHEKE,Rangiro,Murambi,Bunyenyezi,Rwanda
Site History : ni inzu  yatuwemo na resident wa mbere w'umudage mu Rwanda .iri ku nkombe z'ikiyaga cya kivu , hari n'umwaro Richard kandt yinjiriyemo mu Rwanda
Site Name : ku ntango
Place : Western,NYAMASHEKE,Ruharambuga,Ntendezi,Wimpundu,Rwanda
Site History : ni agasozi ingabo z'uimwami Ruganzu II ndoli zashyigikiragaho zikavuga amacumu zikutse urugamba.
Site Name : urutare rwangarama
Place : Eastern,GATSIBO,Rugarama,Gihuta,Gashenyi I,Rwanda
Site History : ingoma ,urutare n'ibirenge by'umwami
Site Name : aho umwami yari atuye
Place : Eastern,GATSIBO,Rwimbogo,Munini,Rweza,Rwanda
Site History : aho hantu umwami yari ahafite inzu abadage baraza barahubaka inzu nanubu irahari kandi n'ibigabiro biracyahari
Site Name : utubindi twa rubona
Place : Eastern,GATSIBO,Rugarama,Gihuta,Gashenyi Ii,Rwanda
Site History : hagagaragara utubindi bavuga ko twanywerwangamo imbwa z'umwami ruganzu II ndoli
Site Name : ibigabiro rwabugiri
Place : Eastern,GATSIBO,Ngarama,Ngarama,Kiyovu,Rwanda
Site History : n'aho umwami yari atuye
Site Name : ibigabiro byahumure
Place : Eastern,GATSIBO,Nyagihanga,Murambi,Rusenge,Rwanda
Site History : -
Site Name : agasozi ka ndabarasa yitorezaga kumasha
Place : Eastern,GATSIBO,Remera,Bushobora,Rwagitima,Rwanda
Site History : -
Site Name : Kuri Nkubi
Place : Southern,RUHANGO,Bweramana,Rubona,Kirambo,Rwanda
Site History : Hari intango n'urutare byitirirwa Umwami Ruganzu Ndori